Horaho Clinic
Banner

Dore ibintu bishobora gutera abagabo kutabyara ugomba kwitondera

Kera iyo inkumi n’umusore bashakanaga bakamara imyaka runaka batarabona umwana, ibibazo byashyirwaga ku ruhande rw’umugore bavuga ko ari we nyirabayazana wo kutabyara bigatuma umuryango usenyuka.Abahanga mu bijyanye n’imyororokere basanze ikibazo cyo kutabyara gishobora kuba no ku bagabo bitewe n’uko hari igihe intanga-ngobo zabo ziba zitujuje ibisabwa kugira ngo nizihura n’intanga-ngore zivemo urusoro rushobora kuzavamo umwana.

Kuba hari ikibura kugira ngo intanga-ngobo zitange umusaruro akenshi biterwa n’uko hari ibintu abagabo bakora bikangiza intanga zabo. Ibyo ni byo tugiye kurebera hamwe kugira ngo murusheho kubyirinda kuko kwirinda biruta kwivuza.
1. Kunywa inzoga ukarenza urugero
Kunywa inzoga nyinshi byangiza intanga kuko byica intungamubiri yitwa zenke (Zinc) igira uruhare mu ikorwa ry’intangangabo igatuma zigira umusaruro.Abahanga bavuga ko ibyiza ari uko abanywi b’inzoga bareka kuzinywa cyangwa bakanywa nke mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashingiye ku kutabyara kw’abashakanye.
2. Guhorana Umunabi
Umunabi (oxidative stress) na wo utuma abagabo bagira intanga-ngabo zitujuje ubuziranenge. Uyu munabi akenshi uterwa n’uko uwufite aba arwaye diyabeti, cyangwa se kunywa itabi, inzoga n’indyo mbi.Ni yo mpamvu abagabo bagirwa inama yo kurya indyo ikungahaye kuri vitamini C, E, n’ibifite Aside Folic kugira ngo intanga ze zigumane ubuziranenge butanga umusaruro.

3. Ifunguro ritujuje ibisabwa
Niba ushaka ko umuryango ugira umunezero ushingiye ku rubyaro, jya urya indyo yuzuye kugira ngo witungire umubiri uzira umuze n’amagara mazima kuko indyo itujuje ibisabwa ishobora gutuma uburumbuke bw’umugabo bugabanyuka.
4. Imyitozo-ngororamubiri irenze urugero
Ubusanzwe bizwi ko imyitozo ngororamubiri igirira umumaro mwinshi umubiri ariko iyo iyo myitozo irengeje urugero yangiriza byinshi birimo n’umusemburo ufasha mu gukorwa kw’intanga-ngabo.
5. Imibonano mpuzabitina ya buri kanya
Abahanga muby’ubuzima bavuga ko imibonano npuzabitsino ikozwe inshuro nyinshi ngo ishobora kwangiza intanga.Bagatanga inama bavuga ko byakabaye byiza umuntu akoze imibonano nka nyuma y’iminsi 2 cyangwa 3.
6. Ubushyuhe burengeje urugero
Ubushyuhe burengeje urugero bwica intanga cyane cyane ubuturuka muri mudasobwa igihe nyirayo yayishyize ku bibero bye cyangwa se kwambara imyambaro y’imbere yegereye umubiri cyane ndetse n’ibindi bishobora kongera ubushyuhe mu myanya y’ibanga y’umugabo.Ngo ni byiza ko umuntu yambara imyenda imurekuye kugira ngo atiyangiza bikazamubuza umunezero ushingiye ku rubyaro.
Dore rero ubufasha ku bagabo bafite ikibazo cyo kugira intanga ngabo nkeya

Ni byiza kwirinda ibintu byose byatuma intangangabo zidakorwa neza, gusa nanone hari abagabo baba barasanze bafite icyo kibazo cyo kugira intanga nkeya,ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire z’umwimerere zifasha gukorwa kw’intangangabo zuzuye kandi zimeze neza,iyo miti n’inyunganiramirire birizewe ku rwego mpuzamahanga,kuko bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka Food and Drug Admnistartion (FDA).Muri zo twavugamo nka : Vig Power Capsule ,Zinc tablets,Vitamin E capsule,Garlic oil Capsules,Multivitamin Capsules, …….
Nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje.
Uramutse ukeneye ubu bufasha,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo