Horaho Clinic
Banner

Dore ibiribwa byagufasha kwirinda indwara zifata prostate

Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago,kakaba gasangwa ku bantu b’igitsina gabo gusa, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intangangabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo rero kagira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’imyanya ndangagitsina ku bagabo. Uko umuntu agenda akura niko ibyago byo kurwara prostate bigenda byiyongera,ndetse umuntu akaba yarwara Kanseri ya prostate.Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibyo umuntu yarya cyane cyane abarengeje imyaka 40 kugira ngo prostate yawe ihorane ubuzima buzima.

1. Inkeri

Inkeri zikungahaye cyane kuri Vitamin C hamwe nibyo bita Antioxidants,ibi rero birinda umubiri imyanda bita Free radicals ariyo yangiza utunyangingo,ibi bikakurinda ibyago byo kurwara kanseri.Jya ukunda kurya inkeri niba ushaka kurinda Prostate yawe.

2. Amafi afite ibinure (Fatty fish)

Ni kenshi uzumva umuntu bamubuza cyane kurya ibinure kugira ngo atabyibuha,ariko ibinure tuvuga hano ni ibyo bita omega-3 fats biboneka mu mafi bita Salmonds,ibi binure rero bifasha kugabanya urugimbu rubi (bad cholesterol) mu mubiri,ibi rero birinda Prostate bigatuma igira ubuzima bwiza.
3. Ubunyobwa

Amavuta aboneka mu bunyobwa ni meza cyane kuko nayo atuma bya binure bibi bya cholesterol bigabanyuka mu mitsi y’amaraso,ikindi kandi ubunyobwa bugira imyunyungugu bita selenium,iyi abashakashatsi bagaragaje ko irinda Kanseri ifata Prostate.
4. Ibishyimbo

Hari benshi batajya bikoza kurya ibishyimbo,nyamara ibishyimbo burya bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi nka Poroteyini,vitamin n’izindi.Izi ntungamubiri rero ni nziza cyane ku bantu bageze mu za bukuru kuko zituma Prostate ikora neza ndetse bikakurinda no kurwaragurika kwayo.
5. Watermelon

Abantu benshi bavuga ko uru rubuto rwa Watermelon ari urw’ab’igitsina gore,nyamara baribeshya kuko uru rubuto ni urw’abantu bose.Uru rubuto rero rukungahaye ku kinyabutabire bita Lycopene,iki rero ni cyiza mu kurinda kanseri zitandukanye harimo na Kanseri ifata Prostate. Bagabo rero,niba mushaka kurinda Prostate zanyu,mujye mukunda gukoresha uru rubuto rwiza kandi ruryoha.
6. Tomatoes

Inyanya nazo zikungahaye cyane kuri cya kinyabutabire bita Lycopene, ni nacyo burya giha inyanya ririya bara ritukura,kikaba rero gihangana na Kanseri zitandukanye cyane cyane Kanseri ifata Prostate. Kurya Salad irimo inyanya ni byiza cyane.
Ese Prostate yawe yaba idakora neza ?

Ni byiza gukoresha biriya biribwa twavuze haruguru,gusa nanone hari abantu baba barwaye prostate,kandi barivuje byarananiranye,ubu habonetse imiti n’inyunganiramirire by’umwimerere bivura ndetse bigafasha Prostate gukora neza. Ibi birizewe kuko byemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Muri iyo miti twavugamo : Prostasure capsule,β-carotene&Lycopene capsule,Ginseng Rh capsule,Protein powder,……
Uramutse ukeneye iyi miti ndetse nizi nyunganiramirire by’umwimerere wagana Horaho life Company aho ikorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302. Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo