Horaho Clinic
Banner

Dore ibintu bitangaje utari uzi ku gikakarubamba

Igikakarubamba ni ikimera cyiza cyane kandi gifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Kirimo ibinyabutabire byinshi byemejwe n’ubushakashatsi bunyuranye ko ari imiti. Igikakarubamba cyavumbuwe bwa mbere muri Sudani mu myaka isaga 6000 ishize. Ni igihingwa gikurira mu butaka bushyuha kandi bwumutse, cyane cyane muri Afurika no mu Buhinde.

Igikakarubamba kimarira iki umubiri wacu ?

Igikakarubamba kigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu . Reka turebere hamwe ibintu 10 igikakarubamba gifasha umubiri wacu :
1. Kigabanya igipimo cy’isukari mu mubiri. Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko kigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.
2. Gifasha urwungano ngogozi. Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyarwangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe.
3. Kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa.
4. Kibuza kanseri gukura. Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri.
5. Kivura indwara z’uruhu. Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza.Gusa ni byiza iyo ukinyweye,kuko birinda uruhu rwawe.
6. Gituma imisatsi ikura neza. Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.
7. Kivura rubagimpande. Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.
8. Koroshya ikirungurira : Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa rero igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.
9. Gituma umutima ukora neza :Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

Wari uzi ko mu Rwanda haboneka inyunganiramirire zikoze mu gikakarubamba ?

Ushobora kwibaza aho wakura igikakarubamba gitunganijwe ku buryo wahita ugikorwsha,ubu habonetse inyunganiramirire zikoze mu gikakarubamba,zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zemewe n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistartion),zikaba nta ngaruka zigira ku mubiri w’umuntu wazikoresheje,izo nyunganiramirire zitwa “Aloe vera Plus capsules”iyi Aloe vera plus capsule ikozwe ijana kw’ijana mu gikakarubamba.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302 na 301 cyangwa se ugahamagar kuri 0789433795/0726355630,ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

PT Jean Denys /horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo