Horaho Clinic
Banner

DORE IBINTU 4 BYONGERA IBYAGO BYO KURWARA IMPYIKO KU BAGORE

Indwara zifata impyiko muri iki gihe zihitana benshi,aho usanga impyiko zitayungurura neza amaraso,ibyo bigatuma umubiri wose muri rusange uhungabana ndetse ntunakore neza.Muri izo ndwara twavugamo nka : utubuye mu mpyiko (Kidney stones),gucika intege kw’impyiko (Insuffisance rénale), pyélonéphrite,……..
Izi ndwara rero zifata agore ndetse n’abagabo gusa ku bagore zifite umwihariko.Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibintu byongera ibyago yo kurwara izi ndwara ku bagore

Dore zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa msn,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Maladies des reins : 5 causes qui augmentent le risque chez les femmes”dore zimwe muri izo mpamvu :
1. Kugira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ku bagore ugereranyije n’abagabo
Bitewe n’uko twaremwe ,burya ngo abagore bagira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ugereranyije n’uw’abagabo,ibi rero bituma abagore bibasirwa cyane n’udukoko tukaba twakwangiza urwungano rw’inkari n’ibyo bita infections urinaires ari naho impyiko zangirikira. Ni byiza kugira isuku cyane kugira ngo wirinde udukoko dufata urwungano rw’inkari.

2. Gutwita
Nkuko byatangajwe n’umuhanga mu by’ubuvuzi bw’urwungano rw’inkari bita Doctor Tostivint,burya ngo umugore utwite aba afite ibyago byo kurwara impyiko inshuro 6 ugereranyije n’udatwite. Ni byiza ku mugore utwite kugana muganga kuva agitwita bagapima ibyo bita Albumin na Uric Acid mu maraso kugira ngo barebe niba nta kibazo impyiko ze zizagira.
3. Gucura (Menopause)

Mu gihe cyo gucura,abagore benshi barabyibuha cyane,umubyibuo ukabije ni kimwe mu bishobora kunaniza impyiko ndetse bigatuma zishobora no kunanirwa kuyungurura amaraso, ugasanga umuntu yarwaye impyiko.Ni byiza rero kugabanya ibiro mu rwego rwo kwirinda indwara z’impyiko.
4. Kunywa imiti kenshi
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore nibo bakunda kunywa imiti cyane ugereranyije n’abagabo,hahandi umuntu ashobora gutaka umutwe gato agahita afata ikinini.Ibi rero nabyo nyuma y’igihe kirekire ufata imiti itandukanye,impyiko zishobora kwangirika.Si byiza ko buri gihe cyose waba wumva utameze neza kwirukira gufata imiti cyane ko wenda uba utanabonanye na muganga.

Dore rero uko wakira ndetse ukarinda impyiko zawe !

Impyiko ni ibice by’umubiri bikomeye kandi bikora akazi gakomeye mu mubiri,ni byiza kuzitaho ndetse tukazisigasira.Ubu rero habonetse imititi ikoze mu bimera ivura ndetse ikrinda impyiko zawe ngo zitangirika cyangwa se ngo zirware. Iyi miti irizewe kuko yemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistartion)
.Muri yo twavugamo nka : Kidney tonifying capsule,Cordyceps Plus Capsules, Soybean Lecithin Capsules,….
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw

PT Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo