Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa impamvu abagore n’abakobwa bababara mu gihe cy’imihango ndetse n’igisubizo cyabyo - VIDEO

Kubabara mu gihe cy’imihango ni ikibazo abakobwa n’abagore benshi bahura na cyo.Usanga buri wese wahuye n’iki kibazo ashakisha uko yagikemura akoresheje uburyo butandukanye ndetse akanarangira mugenzi we uko yabigenje agakira.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe igitera ubwo buribwe, uko ukwiye kwitwara ibyo ukwiye kurya no kunywa ndetse n’imiti wakoresha mu gukemura icyo kibazo burundu.

Ni iki gitera kubabara mu gihe cy’imihango ?

Ubusanzwe nta mpamvu yihariye ibitera gusa hari izagaragajwe n’ubushakashatsi. Muri zo twavuga :
• Kuba utarabyara kandi ukuze
• Niba mu muryango wanyu nubundi harimo abagira icyo kibazo
• Kuba waratangiye kujya mu mihango uri munsi y’imyaka 11
• Kunywa itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge
• Iyo uva amaraso menshi uri mu mihango
• Mu gihe ufite ukwezi guhindagurika
• Kuba ufite utubyimba muri nyababyeyi
• Iyo inkondo y’umura ifunganye cyane ku buryo amaraso asohoka bigoranye
• Kuba ufite agapira ko mu mura (DIU cg IUD)
• Mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
• Imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri

Nakora iki mu gihe ndibwa cyane ?

 Nko ku bundi buribwe bwose ikintu cya mbere usabwa ni ugutuza, ukihangana ukikuramo stress.
 Gufata icupa ry’amazi ashyushye ugashyira mu kiziba cy’inda no mu mugongo. Gusa ntuzakoreshe ashyushye cyane utaziyotsa. Ushobora no gufata igitambaro ukacyinika mu mazi ashyushye ukakirambika ku nda, umaze gukamura gacye.
 Gukora siporo nko kwirukanka cg koga (swimming/natation)
 Kuryama useguye amaguru cyangwa wayahinnye.
 Koga amazi ashyushye
 Gukora ka massage ku nda
Ibi iyo ubikoze ntibigire icyo bitanga, niho witabaza imiti n’ibindi biribwa.

Dore ibyo warya cyangwa wanywa bikagabanya uburibwe.

 Imineke
 Ibiribwa bikomoka ku ngano (spaghetti cyangwa amakaroni, imigati, amandazi, igikoma cy’ingano)
 Ibihwagari
 Inanasi
 Seleri
 Tangawizi
 Epinari

Dore ibyo wakwirinda
• Isukari yakorewe mu ruganda si nziza uri mu mihango. Wakoresha ubuki, cyangwa ukayigabanya ikaba nkeya
• Gabanya cyangwa uhagarike kunywa ikawa, kuko kafeyine irimo atari nziza
• Ugomba kugabanya umunyu mu byo urya ahubwo wongere ibirungo kuko byongera uburyohe na byo.
• Gabanya kunywa inzoga kuko alukoro si nziza uri mu mihango.

Ese wari uzi ko igisubizo cyabonetse kuri iki kibazo ?

Ni byiza gukurikiza inama twababwiye haruguru ariko nanone hari igihe ubyubahiriza bikanga,ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera zifasha aakobwa ndetse n’abagore bagira icyo kibazo cyo kubabara mu gihe cy’imihango.Izi nyunganiramirire zirizewe kuko zifite n’ibemezo bitangwa n’ibigo bikomeye kw’isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).Muri zo twavugamo nka : Soy power capsules,royal jelly Capsule,Soybean Lecithin Capsules,..

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara kuri numero 078698813 / 0785031649 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw cyangwa YOUTUBE CHANNEL yacu HORAHO LIFE RWANDA

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo