Horaho Clinic
Banner

Ngizi impamvu zigutera guhora utaka umugongo ugomba kwirinda - VIDEO

Kubabara umugongo ni ibintu biba ku bantu benshi muri iki gihe,ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye,guza inyinshi muri izo mpamvu dushobora kuzirinda bityo tukarinda n’umugongo wacu.

Reka turebere hamwe ibintu bishobora gutera kubabara umugongo.

1. Kuryama kuri Matelas ishaje : abantu benshi birengagiza guhindura matelas baryamaho,nyamara hari igihe isaza ugasanga uyiryamyeho urateberamo,ibi rero bituma uruti rw’umugongo rwiheta bityo bigatera kubabara umugongo.Ni byiza niba ubona Matelas yashaje,yihindure.
2. Guheka nabi ibikapa biremereye : Niba ukunda guheka igikapu kiremereye kenshi,ntukagihekere ku rutugu rumwe,kuko bituma umugongo wiheta ibi bikaba byatera kubabara umugongo.
3. Umubyibuho ukabije : Kubyibuha birenze urugero ni imwe mu mpamvu itera kunanirwa ndetse no kubabara umugongo,ibiro biremerera umugongo,n’inyama zikananirwa.Ni byiza rero kugabanya ibiro niba ushaka kwirinda kubabara umugongo.
4. Kwicara igihe kinini : Abantu benshi bakora akazi ko mu biro birirwa bicaye,ugasanga umuntu yicaye amasaha 6,ibi nabyo byangiza umugongo wawe,jya ugerageza byibura nyuma y’isaha 1 uhaguruke winanure uruhuke ho.
5. Kudakora imyitozo ngororamubiri : Abantu benshi iyo ubabwiye ngo bajye bakora Sport usanga batabyumva neza,nyamara gukora sport birinda uburwayi bw’umugongo kuko imyitozo ngororamubiri ituma amagufa akomera ndetse bikarinda n’indwara zo mu ngingo.Ni byiza rero gukora sport byibura byibura nka gatatu mu cyumweru.

6. Kwambara inkweto ndende kenshi : Inkweto ndende (High Heeled Shoes) iyo ukunda kuzambara cyane,nyuma y’igihe runaka ushobora gutangira kumva umugongo ukurya.Ni byiza rero kwirinda kwambara cyane inkweto ndende.

Ese wari uzi ko habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse n’indwara zo mu ngingo ?

Kwirinda bimwe mu bitera ububabare bw’umugongo ni ingenzi cyane,ariko ushobora kuba urwaye umugongo warakuzengereje cyangwa se ufite ibibazo byo mu ngingo,ubu rero habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse ikavura n’indwara z’umugongo.
Muri iyo miti twavugamo:Calcium Capsules,Joint Health Capsules,Compound marrow Powder,…. Iyi miti irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo by’ubuziranenge bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788698813 / 0785031649 cyangwa ukagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO
Byinshi utari uzi ku ruti rw’umugongo (Spine)

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo