Horaho Clinic
Banner

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ugomba gusukura umwijima wawe - VIDEO

Umwijima ni inyama yo mu nda ifite akamaro gakomeye cyane ko kuyungurura amaraso ugakuramo imyanda,igasohoka bityo umubiri ukamererwa neza ndetse umuntu ntarware indwara zitandukanye.Iyo rero umwijima wuzuyemo imyanda myinshi,hari ibimeneyetso ushobora kubona.Muri iyi nkuru rero ni byo tugiye kurebera hamwe.

1. Ubwivumbagatanye mu mubiri (Allergies) : Iyo umwijima ukora neza,ukora abasirikari barinda umubiri bagahangana n’udukoko twinjira mu mubiri,iyo rero umwijima utari gukora neza,umubiri ubika twa dukoko,ubwonko nabwo bugatanga ibyo bita Histamine,ibi bigatuma ugira ubwivumbagatanye bw’umubiri.Aha rero uba ukeneye gusukura umwijima ndetse n’umubiri muri rusange.
2. Kurwara ibiheri mu maso (Acne) : Iyo imyanda yabaye myinshi mu mwijima,bituma imisemburo idatangwa neza,ibi rero bigatera bya biheri byo mu maso bita ibishishi.Hano rero umuntu aba akeneye gusukura umwijima we aho gushakira mu mavuta yo kwisiga.
3. Kubyibuha mu buryo budasobanutse :Rimwe na rimwe kubyibuha bidasobanutse bishobora gusobanura ko umwijima wawe ubitse imyanda myinshi kuko iyo myanda ituma umwijima udashwanyaguza ibinure bityo bikibika mu mubiri,ukabona umuntu arabyibushye cyane birenze.
4. Kugira umunaniro uhoraho : Iyo imyanda yabaye myinsi mu mwijima,birumvikana inakwira mu mubiri hose,ibi rero bituma imbaraga ziba nkeya ugasanga umuntu arahorana umunaniro kabone niyo yaba atakoze akazi kavunanye.nubona uhorana umunaniro uzamenye ko ukeneye gusukura umubiri ndetse n’umwijima.
5. Kubira ibyuya cyane : Kubira ibyuya cyane nabyo bishobora kugaragaza ko umwijima wawe udakora neza,ibi rero bituma umwijima ushobora kugira ubushyuhe bwinshi ndetse bugasakara umubiri wose,bigatera kubira ibyuya kabone n’iyo haba hakonje.

Ibi bimenyetso bishobora kuba bihuje n’iby’ubundi burwayi,ni byiza nanone kugana muganga kugira ngo arebe koko niba umwijima wae waba ufite ikibazo mu gihe ubonye ibi bimenyetso.

Ese wari uzi uko wasukura umwijima wawe ?

Ni byiza kurya imboga n’imbuto kuko zifasha gusukura umwijima ndetse n’umubiri muri rusange,ariko nanone niba wibonaho ibi bimenyetso ugomba gusukura umwijima wawe wifashishije imiti y’umwimerere ikoze mu bimera.Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera ifasha gusukura umwijima ndetse ikanawurinda kurwara.Muri iyo miti twavugamo nka Livergen Capsule,Pine pollen tea,Cordyceps Plus Capsule,…..Iyi miti irizewe ku rwego muzamahanga kuko ifite n’ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Aho wabona ubu bufasha
Uramutse ukeneye iyi miti,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibintu ukora ukangiza umwijima wawe

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo