Horaho Clinic
Banner

Dore impamvu zituma umugore adashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa k’ingenzi ku bashakanye,iyo rero hari umwe utakishimiye bishobora gutera imibanire mibi mu muryango.Abagore rero ni bamwe mu bashobora kutishimira gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’impamvu zitandukanye,muri iyi nkuru rero tugiye kureba impamvu zishobora gutera umugore kumva adashaka imibonano mpuzabitsina.
Ngizi impamvu zishobora kubitera :
• Kugira ibibazo mu gihe ari mu gikorwa : Umugore ashobora kuba ababara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,cyangwa se ugasanga ntagera ku byishimo bye bya nyuma (Orgasm),ibi rero bishobora gutuma azinukwa iki gikorwa.
• Imiti imwe n’imwe ishobora kugabanya ubushake : Hari imiti imwe n’imwe umugore ashobora gukoresha bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka.Muri iyo miti twavugamo nk’irinda kuzengerera (anti-seizure medications).
• Indwara zitandukanye : Hari indwara nyinshi zitera kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ,muri izo ndwara twavugamo nka Umuvuduko w’amaraso ukabije,Diyabeti,indwara z’umutima,za rubagimpande,….
• Kunywa Inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge : Nubwo hari ushobora kukubwira ko iyo yanyoye agacupa aribwo agira ubushake,nyamara ibiyobyabwenge si byiza kuko bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka.

• Umunaniro ukabije : Niba umugore yiriwe ku kazi,ndetse yanataha akita ku bana,ibi rero bishobora gutuma ananirwa bityo akumva adashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
• Kugabanuka kw’imisemburo ya oestrogen : Iyo umugore atwite cyangwa se yonsa,iyi misemburo ya oestrogen,ibi rero bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka bigatuma umugore adashaka gutera akabariro.
• Ibibazo bishingiye ku mibanire : Abashakanye bashobora kuba batabanye neza,wenda bafitanye amakimbirane,ibi bigatuma kumva ushaka gutera akabariro bigenda kuko muri wowe uba udatekanye.
• Stress : Ushobora kuba ugira akazi kenshi gatuma wumva unaniwe mu bwonko,ibi rero burya ntibyatuma ugira ubushake muri wowe.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo