Horaho Clinic
Banner

Dore amakosa 5 wakoraga mu kwita ku menyo yawe,ugomba guhagarika

Koza amenyo ndetse no kwita ku isuku yo mu kanwa bishobora kugaragara nk’ibyoroshye nyamara abantu benshi hari amakosa bakora,kandi bishobora kugutera indwara nyinshi ndetse bikaba byakwangiza n’amenyo yawe.

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “5 DENTAL MISTAKES WE MAKE THAT WE MUST STOP”
Dore amakosa wajyaga ukora ugomba guhagarika

1. Koza amenyo wihuta kandi cyane : Hari impamvu nyinshi zituma abantu boza amenyo buhanya,hari igihe uburoso bakoresha buba bwarashaje cyangwa se ari kwihuta,ibi rero jya umenya ko bishobora kwangiza ishinya yawe ndetse bigatuma amenyo adacya neza.Jya ufata umwanya byibura iminota 2 woze amenyo witonze.
2. Koza amenyo ako kanya ukimara kurya : Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko atari byiza guhita woza amenyo ako kanya nyuma yo kurya kuko bishobora kwangiza agahu kaba ku menyo,ni byiza gutegereza hagati y’iminota 15-30,gusa ushobora kwiyunyuguza amazi nyuma yo kurya kugira ngo ugabanye imyanda mu kanwa.
3. Gutinya kugana muganga w’amenyo : Abantu benshi batinya kugana kwa muganga w’amenyo cyane ko baba batinya ububabare bwo kuba bakurwa amenyo,nyamara burya si byiza na gato kuko uko utinda niko ibyago bigenda byiyongera.

4. Kwirengagiza ububabare : Hari igihe ushobora kumva ububabare mu kanwa ukaba wabwirengagiza,nyamara ashobora kuba ari ikimenyetso k’ikindi kibazo gikomeye waba ufite.Niba wumvise ubabara igihe woza amenyo cyangwa utari kuyoza,jya wihutira kujya kwa muganga w’amenyo
5. Kudahindura uburoso bw’amenyo : Hari abantu benshi usanga amaranye uburoso bw’amenyo hafi umwaka urenga,ibyo si byo,byibuze ugomaba guhindura uburoso bw’amenyo buri mezi atatu,kugira ngo usigasire isuku y’amenyo.

PT Jean Denys NDORIMANA

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo