Horaho Clinic
Banner

Wowe Mugore/Mukobwa ushaka kwirinda Kanseri y’ibere,Soma ibi !

Kanseri y’ibere ni kanseri ikunda kuzengereza cyane abagore n’abakobwa,ndetse igahitana abatari bake kuri iyi si,gusa iyi kanseri ishobora gufata n’abagabo.Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari ibiribwa ushobora kurya bikakurinda kuba warwara iyi kanseri y’ibere.Ese ibi biribwa waba ubizi ?Ni byo tugiye kukubwira muri iyi nkuru.
Dore rero ibiribwa wajya wibandaho niba ushaka kwirinda Kanseri y’ibere
1. Broccoli : Izi mboga zigiramo icyo bita Sulforaphane iki rero kifashishwa mu miti ivura Kanseri y’ibere,ni byiza rero kurya izi mboga za Brocolli kuko byagufasha kwirinda Kanseri y’ibere.Ni byiza ko ko wazirya ari nka Salade kuko iyo zitetse kiriya bita Sulforaphane kivamo.
2. Tungurusumu : Izi tungurusumu zifasha uturemangingo gukorwa neza,zigiramo kandi ikinyabutabire bita allyl sulfide iki rero gituma uturemangingo twa Kanseri tutaba twinshi,bityo rero tungurusumu ni nziza cyane mu kurinda Kanseri y’ibere.
3. Pomme : Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya Pomme utayihase ni byiza cyane kuko buriya muri kiriya gishishwa habamo ibinyabutabire bifasha kurinda kanseri zitandukanye kharimo na Kanseri y’ibere.Ujye woza Pomme neza,ubundi uyirye utayihase.
4. Ubunyobwa : ubunyobwa bugira amavuta meza bita omega-3 fatty acids,aya rero afasha kurinda ibibyimba mu mubiri,ni byiza rero ku b’igitsina gore gukoresha ubunyobwa kuko bizabafasha kubarinda ibibyimba byo mu mabere byanabaviramo Kanseri z’amabere.
5. Urusenda : Kurya agasenda gake ku mafunguro ngo burya ni byiza,mu rusenda habamo ibyo bita phytochemicals ndetse n’izindi ntungamubiri,ibi rero bikaba bifasha kurinda Kanseri zitandukanye.Urusenda bita Jalapeno na chilli,bigiramo icyo bita capsaicin gifasha uturemangingo twa Kanseri gukwirakwira henshi mu mubiri.
6. Amafi : Amafi ndetse n’amavuta yayo buriya ni isoko y’amavuta meza bita omega-3 fatty acids,Abahanga benshi bagira inama abantu zo kurya amafi cyane,aya mafi rero afasha umubiri guhangana na Kanseri zitandukanye.Niba rero ushaka kwirinda Kanseri y’ibere,jya ukunda kwirira ku mafi.

Dore rero n’ibyo wakwirinda kurya cyane kugirango wirinde kurwara Kanseri y’ibere
1. Inzoga
2. Ibituruka ku mata byatunganyirijwe mu nganda
3. Ibituruka ku nyama byatunganyirijwe mu nganda
4. Itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge
5. Niba ukunda kurya cyane ibintu byanyujijwe mu mavuta nk’amafiriti,inyama,….ufite ibyago byinshi byo kurwara Kanseri y’ibere.

Nubwo twabonye ibyo kurya byatuma wirinda kanseri y’ibere,gusa ntabwo aribyo wahora urya byonyine,ugomba no kurya n’ibindi bigize indyo yuzuye.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ihangana na Kanseri zitandukanye zifata umubiri ?

Kwirinda biruta Kwivuza,ni byiza kwirinda Kanseri y’ibere ukoresha bimwe mubyo twababawiye haruguru,Gusa nanone hari ababa bayirwaye ndetse n’abarwaye Kanseri zitandukanye, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba ihangana cyane na KAnseri y’ibere ndetse n’izindi Kanseri,kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.Ikindi kandi iyi miti ikurinda kanseri.Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Ginseng Rh Capsules,A-Power Capsules,β-carotene Capsules,Ganoderma Plus Capsules,…..
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Kwirinda biruta kwivuza !
Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo