Horaho Clinic
Banner

Dore ibyiza byo kunywa umutobe w’uruvange rw’imbuto “Cocktail juice”

Ni kenshi ushobora kujya ahantu haba mu kabari,resitora cyangwa se mu mahoteli ugasanga abantu bari kwinywera umutobe w’imbuto zitandukanye,aribyo bita “Cocktail juice”mu ndimi z’amahanga,nyamara wenda ushobora kuba utabikunda, kandi burya bifitiye akamaro umubiri wacu.

Uyu mutobe uretse kuryoha cyane kuko uba wifitiye isukari y’umwimerere,unafitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro k’uyu mutobe w’uruvange rw’imbuto.Gusa ni tuvuga umutobemwiza,ni wawundi utongewemo icyaricyo cyose nk’ amasukari n’ibindi bihindura amabara.
Nkuko tubikesha urubuga Drhealthbenefits rwandika ku buzima ndetse n’imirire,
Dore ibintu 10 uyu mutobe wagufasha mu mubiri wawe :


1. Kurinda KAnseri zitandukanye
 : Muri uyu mutobe dusangamo ibyitwa xanthohumol na polyphenols birinda kanseri zitandukanye zishobora gufata umubiri wawe.
2. Kurinda umutima : Muri uru ruvange rw’imbuto,tubonamo vitamin B6,ifasha gusukura imitsi y’umutima,bigatuma imitsi itifunga,bikarinda umutima.
3. Bituma amagufa akomera : Habonekamo icyitwa silicon ifasha cyane mu gukomera kw’amagufa ndetse bigatuma atavunika ku buryo bworoshye.
4. Kurinda kubura amaraso : Vitamini B12 dusangamo ndetse n’icyo bita folic acid birinda kuba wabura amaraso,Ni byiza rero ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso gukoresha uyu mutobe w’imbuto.
5. Birinda gusaza imburagihe : Uyu mutobe ukungahaye kuri Vitamini E,iyi ifasha umubiri kudasaza vuba bigatuma uhorana itoto ndetse ikakurinda kuba wazana iminkanyari.
6. Bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza : uyu mutobe ukungahaye cyane ku byo bita Fibers (ibi bikaba bifasha kugenda neza kw’igogorwa ry’ibiryo mu mara) ndetse bikanaringaniza Aside yo mu gifu.
7. Kurinda utubuye mu mpyiko (Kidney Stones) : Kuba uyu mutobe ukungahaye kuri potassium na magnesium,bituma utubuye tudashobora kwirema mu mpyiko bityo bigatuma impyiko zawe zitangirika.
8. Kurinda stress : Uyu mutobe ufasha cyane ubwonko gukora neza cyane cyane ko habamo intungamubiri zifasha ubwonko gukora neza,ibi rero bituma ubwonko buruhuka ukaba wirinze stress.
9. Kugabanya ibyago byo kurwara Diyabeti : Uyu mutobe w’imbuto ugira alukolo y’umwimerere ituma umubiri uvubura umusemburo wa Insuline,bikagufasha kwirinda Diyabeti.
10. Kugabanya ibinure bibi (Cholesterol) : Muri uru ruvange rw’imbuto tubonamo ibyo bita beta-glucans,ibi rero bifasha gukura ibi binure bibi mu mubiri.Ikindi kandi uyu mutobe ufasha kuringaniza urugimbu rwiza mu mubiri.

Gusa n’ubwo twababwiye ibyiza by’uyu mutobe w’uruvange rw’imbuto,ntabwo ariko ibyitwa ko ari Cocktail juice byose ari byiza,kuko hari aho uzasanga bongeyemo amasukari ndetse n’ibindi bihindura amabara.Ni byiza gukoresha umutobe ari wowe wawikoreye cyangwa se uwakorewe ahantu hizewe neza.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo