Horaho Clinic
Banner

Dore byinshi utari uzi ku ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina bita Trichomoniasis

Trichomoniasis (soma tirikomoniyazisi),iyo bakunze kwita Tirikomonasi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa Trichomonas vaginalis (soma tirikomonasi vajinalisi). Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’agakoko ka trichomonas ariko yo yitwa Trichomonas intestinalis.
Iyi ndwara ikunda gufata cyane abagore n’abakobwa, gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara.

Iyi ndwara yandura ite ?

Iyi ndwara cyane cyane yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,ni naho hambere yandurira. Ahandi yakwandurira ni mu gusangira ibikoresho bimwe na bimwe nk’isume (essui- mains), impapuro z’isuku mu bwiherero zakozweho n’umuntu ufite aka gakoko, kwicara ku bwiherero bwicaweho n’umuntu wanduye, kwambarana imyenda, kurarana mu buriri bumwe, gusangira imyenda yo kogana(bikini), sauna, intokizakoze ku gitsina ntizisukurwe,…

Ni ibihe bimenyetso byakuburira ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara ?

1. Ku bagore n’abakobwa
• Igitsina gisohokamo ibintu bijya kumera nk’amashyira ,bigasohoka mu buryo budasanzwe ndetse bikagira n’impumuro mbi kandi idasanzwe.
• Mu gitsina harababuka ndetse hakocyerwa.
• Kubabara ari kunyara
• Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
• Kubabara mu igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Kuribwa mu kiziba cy’inda (kuri bamwe).

2. Ku bagabo n’abasore
• Abagabo ntibakunze kugaragaza ibimenyetso ko barwaye. Hari igihe usanga babana n’aka gakoko ntacyo kabatwaye (porteur sain) ariko bakaba bakanduza.
• Mu mwenge w’igitsina ndetse no ku mutwe wacyo haratukura,hagatangira no kubabara
• Kubabara cyane umuntu ari kwihagarika
• Kwihagarika ibintu bisa n’amashyira bireduka,ndetse nyuma umuntu akaba yakwihagarika n’amaraso.
Kubera ko ibimenyetso by’iyi ndwara bijya bisa n’iby’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,ni byiza kugana muganga w’inzobere mu by’imyororokere (Gynecologist) kugirango arebe niba koko ari iyo ndwara.
Ni gute wakwirinda iyi ndwara ?
 Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.
 Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate.
 Ku bagore, irinde gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byihanaguzwa, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka.
 Ku bagore no kubakobwa,mujye mwibuka kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba,ndetse ukaba wayitera n’ipasi.
 Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.
Twabibutsa ko akenshi ku mugore utwite arwaye iyi ndwara, iyo inda itavuyemo umwana avuka adashyitse. Ni ngombwa rero kumwitaho cyane.

Ese wari uzi ko hari imiti y’umwimerere ivura iyi ndwara ?

Ni byiza kugerageza kwirinda iyi ndwara kuko ni indwara iyo itavuwe neza ishobora no gutera ibindi bibazo bikomeye,nko kutabyara ku bagabo,amakimbirane mu bashakanye ndetse n’izindi. Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza, irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),Iyi miti rero ikaba yica turiya dukoko dutera iyi ndwara ndetse ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri wawe.Muri iyo miti twavugamo nka : Ginseng Rh capsule,Propolis plus Capsule, Kudding plus tea,Garlic oil Capsules,….


PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo