Horaho Clinic
Banner

Nubwo wajyaga ubyanga,burya ngo bifite akamaro gakomeye ku buzima bwawe !

Muri iki gihe abantu benshi bakoresha ingendo mu modoka zitwara abagenzi muri rusange (Public transportation Buses),ni benshi usanga babyinubira cyane,nyamara nubwo bimeze gutyo,hari akamaro bimaze ku mibereho no ku buzima bwa muntu muri rusange.

Ese ni akahe kamaro ko kugendera mu modoka za Rusange ku buzima bwacu ?

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa drhealthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Health Benefits of Using Public Transportation for Body Health”
Dore ibyiza byabyo ku buzima bwa muntu :

1. Bifasha gutakaza ibiro : Kujya gutega bisaba akenshi gukora ingendo ujya aho bategera,akenshi usanga hari n’abasiganwa biruka ngo zitabasiga.Burya rero uba uri gukora siporo bigatuma n’ibiro bigenda bitakara.
2. Bigabanya umuvuduko w’amaraso : Ubushakashatsi bwakorewe muri America na American Hearts Association Scientific Sessions 2015, bwagaragaje ko abantu bagenda mu modoka zabo cyangwa se imodoka zigenga (private vehicle riders) baba bafite ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru ugereranije n’abatega imodoka rusange.
3. Birinda kurwara Diyabeti : Nkuko bano banyamerika bakomeza babivuga muri bwa bushakashatsi kandi ngo binarinda kuba warwara diyabeti.Impamvu ni uko bifasha umubiri gukora neza.
4. Bifasha kuruhuka mu mutwe bikanakurinda stress : Iyo wicaye muri zino modoka rusange,uba wumva utuje kandi ugenda wiganirira n’abantu bigatuma wumva uruhutse mu mutwe,ikindi kandi ntabwo ari wowe uaba utwaye imodoka.Abahanga rero mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko ari byiza ku mikorere y’ubwonko.
5. Bifasha gusabana n’abandi : Iyo wicaye muri bene izi modoka,ushobora kwiganirira n’abandi bantu batandukanye,cyane cyane nk’iyo ari urugendo runini,ushobora kunguka inshuti zitandukanye ndetse zanakugirira akamaro,bigatuma bikomeza ubusabane.

Kuganira bifasha kuruhuka mu mutwe.
6. Bikurinda gusesagura amafaranga : Kugenda muri izi modoka za Rusange birahendutse cyane,mwabaza bamwe baparika imodoka zabo bagahitamo kwitegera Bus cyane cyane ingendo ndende,bityo rero uba wirinze gusesagura iyo witegeye zino modoka.
7. Bifasha kureba ibintu bitandukanye hirya no hino : ntibyakorohera kuba waba utwaye imodoka yawe ngo ugende ureba hirya no hino uko wishakiye,ariko iyo wiyicariye muri bene zino modoka ugenda witegereza ibintu byinshi bitandukanye,nk’ubwiza nyaburanga bw’ahantu runaka,imyambarire y’abantu,……

Aba agenda yirebera ibyiza bitatse isanzure nta kibazo
Nubwo bimeze gutyo ariko,biba bisaba kwihanganira bimwe mu byo utakwishimiranko kumara umwanya munini uzitegereje,kuba wagenda uhagaze,kwicara mubyigana,n’ibindi.Ikindi kandi ntuzinubire kujya ku murongo cyangwa kugenda uhagaze kuko ntaho bitaba no mu bihugu byateye imbere burya bibayo.
PT Jean Denys NDORIMANA/ horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo