Horaho Clinic
Banner

KIRARYANA, KERA BAGIKUBITAGA ABANA BABAGA BAKOSHEJE, ARIKO NI IMBOGA NZIZA CYANE !

Benshi,cyane cyane ababaye mu bice by’icyaro,mwumvise umutwe w’iyi nkuru hari abahita bibwira icyo ari cyo,ariko nk’ababa barakuriye mu mijyi aho batabonaga ibimera bitandukanye,ndahamya ko batahita babyumva.Gusa numara kumva akamaro gifitiye umubiri,uragira amatsiko yo kugishaka.
Reka rero mbamare amatsiko,icyo nashatse kuvuga ni ikimera ndetse kikaba n’imboga bita” IGISURA”

Sobanukirwa byinshi ku GISURA

Igisura
Igisura (Stinging nettle, or urtica dioica) ni ikimera kandi kikaba n’imboga kigira indabo,iyo ugikozeho kirakubabira ndetse ukanafuruta.Kikaba gikunda kuboneka ahantu hakonje,nko mu bishanga.Gifite inkomoko muri Aziya cyane cyane mu bice bikonja.Hirya no hino ku isi naho kirahaboneka ndetse na hano iwacu mu Rwanda,gikunda kuboneka ahantu mu bishanga.Gikoreshwa cyane mu gukora imiti itandukanye,gusa ariko gifitiye akamaro kanini umubiri wacu iyo wagikoresheje nk’imboga.

Ese kubera iki iyo ugikozeho kibabana (kokerwa,kubabara ndetse no gufuruta) ?

Igisura kigira ibinyabutabire bitandukanye twavugamo nka : Serotonin, Histamine na Acetylcholine,biboneka muri twa tuntu tumeze nk’udushinge tuba ku mababi yacyo,ibi rero nibyo bituma iyo ugikozeho wumva ubabirwa.

Ni akahe kamaro gifitiye umubiri wacu ?

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa draxe,ngo igisura gifite akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu

Dore rero ibintu igisura gikora mu mubiri wacu :

  • Igisura kirinda kubyimba kwa Prostate ku bagabo,ibyo bigatuma uturemangingo twa kanseri tutiyongera bityo bikanabarinda kanseri ya Prostate.
  • Igisura gifasha kugabanya ububabare ndetse no kubyimba mu ngingo (Arthritis) ,ku bantu barwaye za Rubagimpande ni byiza kugikoresha,ushobora gufata amababi yacyo ukayasiga ahababara cyangwa se ukaba wakirya nk’imboga ndetse wanakoramo umutobe ukawunywa.
  • Igisura kivura Ukwivumbagatanya kw’imikorere y’umubiri (Allergie),
    Histamine iboneka mu gisura,ifasha kuvura uku kwivumbagatanya kw’imikorere y’umubiri.
  • Igisura gituma amaraso atembera neza mu mubiri
  • Igisura gifasha umutima gukora neza
  • Igisura kikurinda utubuye mu mpyiko (Kidney stones)
  • Igisura ni imboga nziza ku bantu bashaka kongera amaraso
  • Igisura gifasha uruhu gusa neza ndetse kikica udukoko dutandukanye dushobora kwangiza uruhu.
  • Igisura gifasha mu kuvura indwara zitandukanye z’ubuhumekero.
  • Igisura gifasha abantu bagira ubushake buke mu gihe cy ;imibonano mpuzabitsina.

Ndizera ko nyuma yo kumva akamaro k’igisura,ugomba guharanira gushaka izi mboga kuko zifitiye akamaro gakomeye umubiri.
Zishobora gukoresha nk’imboga zisanzwe,aho ushobora kuziteka,ndetse ushobora no kuzikoramo umutobe ukaba wawunywa.Ikindi kandi ni uko ushobora no kugisiga ahantu ubabara bityo ububabare bukagabanyuka.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo