Horaho Clinic
Banner

NIBA WAJYAGA UZISUZUGURA, ZIFITIYE AKAMARO KENSHI UMUBIRI WAWE !

Ni kenshi uzajya mu masoko yo mu Rwanda cyane cyane ayo mu bice by’icyaro ugasangamo imboga za Kayote,nyamara ugasanga zirateshwa agaciro,yewe habuze n’uzigura cyangwa se zigura amafaranga hafi ya ntayo (ari nk’ubuntu),Nyamara akamaro zifitiye umubiri wacu ni kenshi cyane.
Ese aho nawe ntiwaba wajyaga uzisuzugura ?
Nusoma iyi nkuru,ntizizongera kubura ku mafunguro yawe.

Incamake kuri Kayote

Kayote (Chayote) mu ndimi z’amahanga bayita Siamese pumpkin ni ubwoko bw’imboga zikoreshwa cyane mu bihugu nka Indonesia ariko inkomoko yazo ni aho bita Siam muri Thailand ku mugabane wa Aziya.Ndetse na hano mu Rwanda iwacu ni imboga ziboneka cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kuri Kayote bwagaragaje ko zifitemo intungamubiri nyinshi zikenerwa n’umubiri wacu.Ndetse hari n’ubushakashatsi bwakozwe na University of North Florida, USA,bugaragaza ko zifitemo n’amavitamini menshi kandi afitiye akamaro umubiri wacu.Ikindi kandi ikungahaye ku byo bita Fibers,ndetse n’imyunyungugu itandukanye.
Mu ntungamubiri dusanga muri Kayote,harimo : Vitamini nyinshi (Folate, Niacin, Thiamin, Vitamin A,C,E,K, Riboflavin, Poroteyini, Za Fibers, ndetse n’imyunyungugu itandukanye nka : Calcium,Fer,Magnesium,Sodium,Potassium,Phosphore,zinc,Manganese,Selenium

Dore rero ibintu byuiza bitangaje utari uzi kuri Kayote

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima arirwo healthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Scientific Health Benefits of Chayote”ngibi ibyo Kayote yafasha umubiri wawe :
1. Ifasha gutakaza ibiro : Kayote kimwe n’ubundi bwoko bw’ibihaza,ntibigira ibivumbikisho (Calories),urugimbu ndeste n’ibinure.Ni byiza rero niba ushaka kuringaniza ibiro,ko wajya ukunda kwirira Kayote ku mafunguro yawe.
2. Ifasha abagore batwite kubyara abana badafite ubumuga : Kayote igiramo vitamin bita Folate,iyi rero ifasha kwirema k’uturemangingo tw’urusoro mu nda ku bagore batwite,bityo bigatuma umwana avuka ameze neza.Twababwira ko umugore utwite akenera 23% bya Folate,ari nayo iboneka muri Kayote.
3. Ifasha kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso (Cholesterol) : Kayote ntabwo igiramo amavuta,ku bantu rero bafite urugimbu rwinshi ndetse n’abashaka kwirinda urugimbu rwinshi,ni byiza gukoresha Kayote.
4. Ifasha kurinda Kanseri zitandukanye mu mubiri : Kayote igira ibyo bita apigenin and luteolin bigafsha gusohora imyanda(free radicals) itera Kanseri mu mubiri.
5. Ni isoko ry’imbaraga : Kayote igira Potasiyumu,igira uruhare rukomeye mu gutuma umubiri ugira ingufu.Muri Miligarama 100 za Kayote,habamo Milligarama 125 za Potasiyumu.
6. Irinda gusaza vuba : Kayote ni imboga zigira ibyo bita Flavonoids zifasha umubiri mu guhangana n’ibiwangiza,bityo bigatuma umuntu adasaza vuba ndetse no kurwaragurika.
7. Ivura utubuye two mu mpyiko (Kidney Stones) : Kayote cyane cyane amababi yazo,akoreshwa mu kuvura utubuye two mu mpyiko.Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yo muri Amerika bita University of North Florida.Amababi kandi ya Kayoti afasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.
8. Irinda Impatwe (Constipation) : Kayote igiramo ibyo bita Fibers bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza.Bityo bigatuma wirinda impatwe,kujya ku musarani bikagenda neza.
9. Igabanya umuvuduko w’amaraso : Kurya Kayote bigabanya umuvuduko w’amaraso.Ibi byemejwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yitwa Purdue University muri Amerika.
10. Irinda indwara z’umutima : Kayote zigira amavitamini y’ingenzi mu gukora neza k’umubiri,imwe muri ayo mavitamini ni Vitamini C.Ikaba ifasha mu gusukura umubiri bigatuma bikurinda indwara zitandukanye zibasira umutima.
11. Irinda kubura amaraso (Anemia) : Kubura Vitamini B12 na Fer bituma umuntu abura amaraso,Kayote rero ikungahaye kuri ibyo bintu bibiri,kuyikoresha rero ni byiza ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso make.
Niba rero wasuzuguraga Kayote,wenda wumvaga ko ari iy’abantu baciriritse,ukaba umaze gusoma iyi nkuru,hita utangira kujya ukoresha kayote.Kwirinda biruta kwivuza !
PT jean Denys NDORIMANA/Health expert for you and Your Family

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo