Horaho Clinic
Banner

Nubona ibi bimenyetso,uzamenye ko imyunyungugu ya Kalisiyumu (Calcium) yagabanyutse mu mubiri wawe -VIDEO

Kalisiyumu(Calcium) ni imyunyungugu umubiri wacu ukenera ku bwinshi,kuko ifasha amagufa n’amenyo gukomera,ifasha umubiri kugira imbaraga,kwikanya kw’imyakura (muscle function) ndetse no kuvura kw’amaraso (blood clotting) mu gihe wakomeretse.
Ariko se wari uzi ko yaba abakuze ndetse n’abana bakenera iyi myunyungugu ?Ese ni iki cyakubwira ko iyi myunyungugu yagabanyutse mu mubiri wawe ?Iibi nibyo tugiye kuganiraho muri iyi nkuru.

Umuntu akenera kalisiyumu ingana ite buri munsi ?

Buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufa no mu menyo.

Dore akamaro ka Kalisiyumu mu mubiri wacu

Iyi myunyu ngugu niyo iza ku isonga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera,bityo rero ifite akamaro gakomeye cyane mu mubiri w’umuntu.Muri yo twavugamo :

  • Ituma amagufa akomera n’amenyo agakomera ndetse ntanajegajege.
  • Igira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi.
  • Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo.
  • Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
  • Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri calcium kuko bifasha mu gukomera kw’amagufa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye.
  • Ifatanyije na fosifore bikora phosphate de calcium iyi ikaba igira uruhare mu gutuma amagufa amera uko tuyabona, agakomera kandi akagira uburemere.

Ngibi ibimenyetso byakwereka ko yaganyutse mu mubiri wawe

Iyo iyi myumyungugu ya Kalisiyumu yagabanyutse,hari ibimenyetso simusiga byakuburira ko ari nkeya,muri byo twavugamo nka :
1. Guhorana umunaniro ukabije
2. Kuva amaraso umwanya munini iyo wakomeretse kuko kalisiyumu ituma amaraso avura.
3. Kuvunika amagufa ku buryo bworoshye.
4. Imikaya itakaza imbaraga.
5. Kugira ibinya ndetse no gufatwa n’ibyo bita “imbwa”kenshi.
6. Koroha ndetse no kwangirika kw’inzara.

Ese wari uzi ko habonetse kalisiyumu y’umwimerere ?

Kalisiyumu iboneka mu byo turya bya buri munsi,harimo nk’imboga n’imbuto,ndetse n’ibindi,gusa hari igihe umubiri utabona iyo ukeneye,ubu rero habonetse inyunganiramirire za kalisiyumu y’umwimerere, zitwa “Calcium Capsules” Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Ni nziza cyane ku mubiri wacu,ndetse inafasha abantu bafite indwara zitandukanye z’amagufa ndetse no mu ngingo.
Twabibutsa ko iyi nyunganiramirire nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Pt Jean Denys NDORIMANA/Horaho life

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo