Horaho Clinic
Banner

Impamvu ugomba kurya byibura igisate cya Avoka buri munsi

Avoka (avocado) ni ikiribwa (cg se urubuto) gifitiye akamaro kenshi umubiri nkuko inzobere mu bijyanye n’imirire zibyemeza,kuko ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye.Gusa hari benshi bazanga ku bo kumva ko ari iz’abana,ko nta musirimu warya avoka ndetse no kwibwira ko kuzirya byabatera kubyibuha cyane. Nyamara ariko siko bimeze kuko ahubwo igirira akamaro gakomeye umubiri wacu. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaroka Avoka mu mubiri wacu.

Dore rero impamvu 5 zatuma urya igisate cya avoka byibuze buri munsi

1. Avoka yifitemo vitamini nyinshi zigera kuri 20, ndetse n’icyitwa carotenoid lutein

gisangwa mu biribwa nka karoti, imboga, n’imbuto zindi zitandukanye. Ibyo bikaba bifasha mu bijyanye no kurinda indwara z’ubuhumyi.
2. Avoka kandi uwayifunguye ntasonza cyane cyangwa ngo yumve abuze imbaraga mu mubiri ; ku muntu udafite ibifungurwa byinshi, ni ngombwa kuyirya kuko igogorwa ry’ibiryo (digestion) rikorwa gahoro gahoro kandi neza kubera icyitwa Oleic acid yifitemo
3. Avoka ifasha kurinda umwana ukiri mu nda iyo nyina agiye ayifata ku buryo buboneye mu gihe atwite. Ku babyeyi baba bavuka mu miryango ikunda kugira indwara zikomoka ku kugira ibiro byinshi, kunywa itabi, gufata ibyo kurya birimo avoka ni ingenzi kuko avoka yigiramo vitamine yitwa folate ifasha mu kurinda umwana kuvukana inenge.
4. Avoka igabanya bifatika amavuta mabi yitwa cholesterol atera kwirundanya kw’ibinure mu mitsi no ku mutima, bimwe mu bintu by’ibanze bishobora gutera indwara y’umutima.Bityo gukoresha avoka bigufasha kwirinda indwara z’umutima ndetse n’imitsi..
5. Avoka kandi uretse gufasha mu kurinda indwara n’izindi nyungu zitandukanye, iri no mu biribwa bigira uburyohe bunogera benshi iyo iherekeje amafunguro mu buryo butandukanye ishobora gutegurwamo, cyangwa ikarishwa umugati.

Icyitonderwa :

  • Gusa avoka si byiza kuyigaburira cyane abana bari munsi y’imyaka umunani kuko umubiri wabo ntabwo uba uragira ubushobozi bwo kugogora amavuta karemano aba muri yo.
  • Sibyiza kurya avoka ku bantu bafite uburwayi bw’inyama y’umwijima kuko umwijima ariwo ufasha cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta ; iyo urwaye si byiza na gato gufungura avoka kuko biwunaniza cyane.

Ese umuntu yemerewe kurya ingana iki ku munsi ?

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko byibura kurya igisate 1 buri munsi ni byo byiza ku mubiri w’umuntu.

PT Jean Denys NDORIMANA/Horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo