Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA BYINSHI KU NDWARA Y’AMIBE IZENGEREZA BENSHI N’UKO WAYIKIRA BURUNDU - REBA VIDEO

Amibe ni iki ?

Amibe ni indwara y’inzoka zo munda ituruka ku mwanda.Bishobora guturuka ku mazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.

Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

Dore ibimenyetso bya Amibe ukwiye kumenya

  • Kubabara mu nda
  • Kugira umuriro rimwe na rimwe
  • Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
  • Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura appetit
  • Impiswi akenshi hakagaragara mo amaraso
  • Kwishimagura,………..
  • Kubyukana isesemi

Uko twakwirinda Amibe

Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

Ese iravurwa igakira ?

Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.

Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba ivura amibe igakira burundu. Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka :Garlic oil capsule,Parashield plus capsule,iyi yica amibe ndetse ikamenagura n’ibikonoshwa amibe zihishamo,hakaba n’icyayi bita Intestine cleansing tea cyoza mu mara kigakuramo amagi yazo ndetse n’indi myanda mu mara no mu mubiri muri rusange.
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wagana Horaho Life aho dUkorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302 na 301 cyangwa ugahamagara kuri 0789433795/0726355630. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo