Horaho Clinic
Banner

“STROKE” Indwara y’ubwonko.Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko iri kugusatira

Muri iki gihe,indwara nyinshi ziri guhitana abantu benshi,ukabona umuntu wari uzi ko ari muzima,yituye hasi,ataye ubwenge,abantu bagatangira kuvuga ngo bamuroze abandi bagakeka izindi mpamvu,nyamara ari ubwonko bwagize ikibazo,ugasanga bwabuze amaraso bugahagarara gukora,bityo umubiri wose ugahagarika gukora.
Nyamara hari ibimenyetso bikuburira ko hari indwara iri ku gusatira.

Ese waba uzi ibimenyetso by’indwara y’ubwonko bita Stroke ?
Aha rero niyo tugiye kugarukaho.

Stroke ni iki ?

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe,uku guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.Icyo gihe ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge.
Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Ni ibihe bimenyetso byakuburira ko iyi ndwara iri kugusatira ?

Hari ibimenyetso byinshi bishobora ku kuburira ko iyi ndwara iri ku gusatira,Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthystripes mu nkuru yayo ifite umutwe ugira uti “5 Signs To Know That A Stroke Is Coming ! This May Save Your Life ! “
Dore ibimenyetso 5 byakuburira :

1. Kurwara umutwe udakira
Ni kenshi umuntu ashobora gukora cyane cyangwa se akananirwa,akarwara umutwe,ndetse yewe umutwe ushobora guterwa n’ubundi burwayi runaka mu mubiri umuntu ashobora kuba afite,ariko nubona uhorana umutwe udakira kandi ukabona nta mpamvu uzi iwutera,uzagire amakenga ugane muganga.
2. Kugira imbaraga nkeye mu maboko ndetse no kugira ibinya mu mubiri
Abantu benshi hari igihe bagira imbaraga nkeya mu bice bimwe na bimwe,cyangwa se bakumva utuntu tumeze nk’udushinge tujomba ndetse n’ibinya mu mubiri wabo,niwumva bimeze gutyo,jya ugerageza kuzamura amaboko,uyarenze umutwe,kugira ngo urebe niba agerayo.Niba stroke itangiye kuza rero,ukuboko kumwe kuzahita kwimanura.
3. Kwitiranya ibintu
Iyo iyi ndwara iri kukugera amajanja,utangira kwitiranya ibintu.umuntu ugasanga muganira ntimwumvikana neza,aritiranya ibintu,ndetse ukumva ibitekerezo atanga biterekeranye n’ikiganiro muri kugirana.Uramutse ubonye umuntu nk’uwo rero,uzamugire inama yo kujya kwa muganga kuko icyo ni ikimenyetso simusiga.
4. Ingorane mu kuvuga
Kuvuga bimwe bita kudidimanga bibaho kuri bamwe,ariko iyo wavugaga neza mu busanzwe,ariko ugatangira kugenda uvuga udidimanga,ijambo ridasohoka neza,geregeza gusubiramo ayo magambo,ni wumva bitari gukunda neza,uzamenye ko stroke iri kukugera amajanja.Uzihutire kujya kwa muganga.
5. Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
Uwo Stroke iri kugera amajanja,guhuza ibintu (cyangwa se Coordination) biratakara,ukabona umuntu aragenda nk’uwasinze,ubona atera intambwe zitajyanye.Impamvu yabyo ni uko ubwonko buba butangiye kugira ikibazo.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha kwirinda ndetse ikanagufasha mu gukira stroke ?

Birashoboka ko wakwirinda ibitera stroke,ariko ukanga ukaba wayirwara,ese waba uyirwaye ?ese waba ushaka kuyirinda ?Ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera, ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration), ifasha imitsi y’ubwonko gukora neza,igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikanagufasha gukira stroke. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule,Soybean Lecithin Capsule,Deep sea fish oil capsule (Omega 3).Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

SURA www.horahoclinic.rw Ubone amakuru menshi ku buzima

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo