Horaho Clinic
Banner

Niki gitera umugore kubura ububobere mu gitsina (sécheresse vaginale) yarabuhoranye ?

Ni iki gitera umugore kubura ububobere mu gitsina(sécheresse vaginale) yarabuhoranye ?

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) bigira ingaruka
mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri
rusange hagati y’abashakanye.

Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo. Umukunzi wa Horahoclinic.rw
yadusabye ko twamubariza muganga impamvu zaba zitera iki kibazo cyo kubura ububobere mu gitsina ku mugore mu gihe cyo gutera akabariro ku rugo n’ugifite icyo yakora ngo gikire burundu.

Nkuko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye.

Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu
burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.

Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bya
Polyclinique de l’Etoire biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.

Dr Iba yadusobanuriye ko kugira ngo umugore abure ubobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo : gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.

Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane
ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe, indwara zinyuranye n’izindi mpamvu.

Ese iki kibazo kiravurwa kigakira ?

Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. " Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga. Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa

Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba yatubwiye ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.

Horahoclinic.rw kandi yanegereye muganga Uwizeye Dieudonne wo mu Ivuriro Horaho Life rivurisha imiti ikomoka ku bimera ikorwa na Sosiyeti ya Green World International. Uwizeye Dieudonne na we yadutangarije ko iki kibazo kibaho ariko ahanini kukihererana akaba aricyo kigikomeza kuko ari uburwayi buvurwa bugakira. Yagize ati “ Biterwa n’imihindukire y’imitekerereze ariko ahanini nanone bigaterwa n’umusemburo wa Oestrogene uba wagabanutse. Nko mu ivuriro ryacu dufite imiti y’imyimerere ikomoka ku bimera duha abagore ikabafasha gusubirana ububobere ndetse n’amavangingo.”

Mu miti Uwizeye Dieudonne yavuze ko bifashisha mu kuvura iki kibazo harimo Royal Gelly ndetse na Soyi Power Plus Capsules. Iyi miti yombi ngo niyo bakoresha, itandukaniro rikaba mu buryo ikoreshwa. Royal Gelly inywebwa nk’ibinini hagati ya 2 na 4 ku munsi mu gihe cy’iminsi 20, igakoreshwa kuva ku bakobwa bari hejuru y’imyaka 12 kuzamura. Uretse kongera ubobere, Uwizeye Dieudonne yadusobanuriye ko inafasha uwayikoresheje kugira uruhu rwiza. Umuti wa Soyi Power wo unywebwa nk’ibinini 2 ku munsi mu gihe cy’ukwezi.

Soyi Power yo ikoreshwa ahanini ku bagore bamaze gukura cyane. Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura, etaje ya 3,umuryango wa 301 na 302. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813/0785031649.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo