Horaho Clinic
Banner

IBIMENYETSO SIMUSIGA BYAKWEREKA KO IMPYIKO ZAWE ZIDAKORA NEZA

Impyiko ni inyama zo mu nda zikora akazi gakomeye mu mubiri w’umuntu.Zikaba zigize urwungano rushinzwe gusohora imyanda mu mubiri,aho ziyungurura amaraso,imyanda irimo igasohokera mu nkari. Kimwe n’ibindi bice byo mu mubiri,impyiko nazo zishobora gufatwa n’uburwayi butandukanye.

Ese waba uzi ibimenyetso by’impyiko zikora nabi ?

Ibi rero nibyo tugiye kubagezaho,ndetse wabona n’ubufasha niba urwaye impyiko.

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zitari gukora neza

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa lifeoptions mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Symptoms of Kidney Disease” bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :
1. Guhorana umunaniro ukabije : Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO),uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri.Iyo rero impyiko zagize ikibazo,uyu musemburo uba muke,bigatuma na twa turemangingo tuba duke,imikaya n’ubwonko bigahita binanirwa vuba.
2. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri :Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye.Iyo impyiko zikora nabi,amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse.Ibi rero bigatera umubiri gukonja.
3. Ingorane mu guhumeka : Iyo impyiko zidakora neza,amazi yibika mu mubiri cyane,ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha,bityo bigatera ikibazo cy’ubuhumekero.Ikindi kandi,iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse,bishobora gutera ingorane mu guhumeka.
4. Kugira ikizengerera cyane ndetse n’isereri :Kugabanyuka kw’amaraso biba byatewe no kudakora neza kw’impyiko,bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije,bityo bigatera isereri ndetse n’ikizengerera.
5. Kugira ibinya byinshi mu mubiri : Iyo impyiko zifite ikibazo,imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka,ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri.Gusa kugira ibinya,ntibivuzeko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko.
6. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi : Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko,gusa iyo impyiko ziri kwangirika,umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi.iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.
7. Imihindagurikire mu kunyara :Kubera ko ipmyiko ziba zidakora neza,habaho impinduka mu kunyara,hahandi ushobora gushaka kunyara cyane,cyangwa se nijoro ndetse ugashanga n’inkari zahinduye ibara.
8. Kugira umwuka mubi : Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri,utangira kumva umwuka udahumura neza.
9. Gutakaza ibiro ndetse no kubura appétit (ubushake bwo kurya)
10. Kubyimba amaguru,ibirenge ndetse n’ibiganza
Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza,hari n’izindi ndwara zabitera.Ni byiza rero ko iyo ubonye ibi bimenyetso wihutira kujya kwa muganga kugirango barebe niba koko ari impyiko cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere nyagufasha ku burwayi bw’impyiko ?

Kubera akazi gakomeye impyiko zikora,ni ngombwa kuzisigasira zigakora neza,gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye,cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza.ubu rero habonetse imiti ikozwe mu bimera,ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),ikaba ifasha impyiko kuyungurura neza amaraso, irazisana iyo zangiritse,ndetse ikica udukoko twazangiza.Muri iyo miti twavugamo nka :Kidney tonifying capsule,Cordyceps plusCapsules,Soybean Lecithin capsules,Kudding plus tea,…….Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 /0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo