Horaho Clinic
Banner

Kurangiza vuba:Ikibazo gikomereye abagabo benshi.Sobanukirwa byinshi kuri cyo ndetse n’ubufasha -VIDEO

Muri iki gihe,abagabo benshi bahangayikishijwe n’imibanire yabo n’abo bashakanye,cyane cyane biturutse ku kutagenda neza kw’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibyo bita gutera akabariro.Ugasanga mu gihe cyo gutera akabariro umugabo ahise arangiza (Ejaculation) cyangwa se akanarangiza ataranatangira igikorwa.

Iki ni ikibazo gishobora gusenya ingo,cyane ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari inkingi ya mwamba.Ariko se umugabo ufite iki kibazo akwiriye kwiheba ?Reka turebere hamwe byinshi kuri iki kibazo ndetse ngo haba habonetse n’ubufasha !

Ni ryari bavuga ko umugabo arangiza vuba ?

Kurangiza vuba cyangwa se ibyo bita Premature Ejaculation (PE) ni igihe umugabo asohora cyangwa arangije byihuse mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo adashobora gucunga ubwe.Hari igihe usohora, nyuma y’akanya gato igikorwa cy’imibonano gitangiye, cg se bikaba utaranatangira ;mbese muri cya gihe cyo gutegurana.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo 1 muri 5, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira.

Ni ibiki bitera kurangiza vuba ?

Kurangiza vuba biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye,ubuzima tubamo ndetse n’izindi ndwara nyinshi zifata umubiri.Muri zo twavugamo nka :

  • Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.
  • Kuba utamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina,ukagira ubwoba ko warangiza vuba.
  • Kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
  • Kuba utishimiye uwo mubana cg mufite ibibazo mu rukundo rwanyu.
  • Imisemburo itari ku rugero rukwiye
  • Infection mu nzira y’umuyoboro w’inkari kimwe no mu ruhago.
  • Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye
    Indwara zitandukanye nka Diyabeti,Kanseri,indwara z’umutima,iz’Umwijima,……
    Dore zimwe mu nama zigirwa abagabo bafite iki kibazo

o Biganirize umugore wawe :Ibyishimo mu gutera akabariro ntibiva kure. Kuganira ,kwigishanya,gutegurana.Umugore wawe ashobora gukeka byinshi :ko utamukunda,umuca inyuma.Birasanzwe musobanurire abimenye.Bishobora kuba biterwa n’ibintu byinshi:Umunaniro,ibibazo ufite,Nubisobanurira mugenzi wawe azashyiramo imbaraga agufashe bityo bitume bigenda neza.
o Banza ufate ikiruhuko : 80% by’ibabazo bituma habaho kurangiza vuba ni umunaniro. Umunaniro n’umwanzi wa mbere w’imigenderekere myiza y’akabariro hagati y’abakudana cyane ku mugabo. Mbere yo gukora iki gikorwa byaba byiza ubanje ugakaraba umubiri wose nyuma ugafata ikiruhuko gihagije uryamye. Si byiza ko wihutira gutera urubariro ku rugo kandi ugifite umunaniro n’ibibazo by’akazi wiriwemo
o Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi :Duhora tubivuga kandi tuzakomeza tubibakangurira,gukora imyitozo ngororamubiri. Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umutima gutera neza ,bifasha imiyoboro y’amaraso gutembereza neza amaraso mu mubiri wose.Bityo bigafasha ubwonko ndetse n’imyanya ndangagitsina igakora neza.
o Reka itabi,inzoga nyinshi ndetse n’ibindi biyobyabwenge :Kureka itabi ndeste n’ibindi biyobyabwenge ni byiza ku buzima ariko bikaba akarusho ku mugabo wifuza kutarangiza vuba.
o Irinde kwikinisha :Kwikinisha ni igikorwa kibi,cyakongerera ibyago byo kurangiza vuba.
o Kurya indyo yuzuye

Ese wari uzi ko Hari imiti myimerere yagufasha kuri iki kibazo ?

Ushobobora kuba utabanye neza n’uwo mwashakanye,bitewe cyane cyane n’uko urangiza vuba,ni byiza kugerageza ziriya nama twababwiye haruguru,gusa ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera, ifasha abagabo bafite iki kibazo.Ikurinda gucika intege ndetse igatuma imisemburo ijya kuri gahunda.Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.Nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Muri iyo miti twavuga mo nka :Vig power Capsule,Ginseng Rh capsule,Cordyceps plus Capsules,Pine pollen tea,Gingko Biloba,Zinc tablets,…..

PT Jean Denys Ndorimana/horahoclinic.rw

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo