Horaho Clinic
Banner

DORE IBIMENYETSO BYO GUCURA UMUGORE WESE AGOMBA KUMENYA MENOPAUSE

Gucura ni kimwe mu bihe bisanzwe mu buzima buri mugore wese agomba gucamo,Iki gihe rero kigenda gihindagurika bitewe n’abantu uko batandukanye,gusa muri rusange igihe cyo gucura ni ukuva hagati y’imyaka 45 na 55.Hari impinduka nyinshi ziba ku mubiri w’umugore ugeze mu gihe cyo gucura.Ese waba uzi izo mpinduka ?

Ese menopause ni iki ?

Gucura k’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zikorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama. Ni ibintu bisanzwe biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu.Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.
Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’imisemburo iba idahagije..Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro bikagera aho imihango igahagarara burundu.

Dore ibimenyetso 10 bikunze kugaragara mu gihe cyo gucura

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa santeplusmag mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Symptômes de la ménopause auxquels les femmes doivent s’attendre”
1. Kugira ibyiyumvo (emotions) biri hejuru,hahandi usanga abagore barizwa n’ubusa cyane.
2. Kwiyongera kw’ibiro cyane.
3. Kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi.
4. Kwibagirwa bya hato na hato.
5. Kugira ubwoba,gutera cyane k’umutima ndetse no kumva wihebye.
6. Gushyuha cyane mu mubiri ndeste no kubira ibyuya byinshi.
7. Kugabanyuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.
8. Guhorana umunaniro udashira.
9. Kurwara cyane umutwe.
10. Kwibika kw’amazi mu mubiri ugasanga umuntu yabyimbye ibirenge.

Ese ni izihe ngaruka ku mugore ugeze muri iki gihe cyo gucura ?

  • Kurwaragurika indwara zitandukanye.
  • Koroha kw’amagufa bigenda byiyongera hamwe no gusaza iyo umugore acuze.
  • Kugabanyuka kw’uruhago bituma umugore yihagarika cyane cyangwa inkari zikaba zanamucika (incontinece urinaire).
  • Kugabanyuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale)
  • Kugabanyuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.

Ese wari uzi ko hari ubufasha ku bagezweho n’ingaruka zo gucura ?

Gucura cyangwa gusaza ni icyiciro cy’ubuzima umuntu wese agomba kunyuramo,gusa ntabwo umuntu akwiriye kumererwa nabi muri ubwo buzima.Ubu rero habonetse imiti y’umwimerer ikoze mu bimera kandi ikaba ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ifasha kurinda abagore cyane cyane abageze cyangwa bagiye kugera mu gucura.Ituma imisemburo ijya kuri gahunda,ikabarinda no kurwaragurika.Muri yo twavugamo nka :Soypower Capsule,Royal jelly capsule,Zinc Tablets………Iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.
PT Jean Denys NDORIMANA/Horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo