Horaho Clinic
Banner

MFITE IGITSINA GITO, ESE BITERWA N’IKI ? ESE HARI UBUFASHA ? (Atrophy of the penis or Penile Atrophy)

Muri iki gihe,abagabo benshi usanga bafite ibibazo bitandukanye byo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’abo bashakanye,ndetse bikagira ingaruka mbi mu mibanire mu miryango,aho usanga hahoramo intonganya za hato nahato.Ibi akenshi usanga biterwa n’ibibazo bitandukanye,nk’umunaniro ukabije,ubushake bucye,indwara zica intege umubiri,ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’abashakanye.Gusa n’ubwo bimeze gutyo ariko,hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito kiri hafi ya ntacyo,aribyo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis.Ese byaba biterwa n’iki ? Ese hari ubufasha ?

Ese Penile Atrophy ?

Penile Atrophy ni ukugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanyuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo,bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye,harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina,imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi.
Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye,harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina,ihindagurika ry’ibihe,ndetse n’ibindi,….Gusa iyo igitsina cyagwingiye,ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ese ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina ?

Kudakura neza kw’igitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye,nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

Dore impamvu 4 z’ingenzi zitera kudakura neza kw’igitsina :

1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo:Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye,ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo,iyo rero adatembera neza mu gitsina,wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza,igitsina gitangira kugabanyuka buhoro buhoro.
2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone : Ubusanzwe iyi misemburo ta Testosterone ifasha igitsina gukura neza,iyi misemburo igenda igabanyuka bitewe n’imyaka,bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.
3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo : Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira.Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina),za Kanseri zitandukanye zifata igitsina,ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

4. Umubyibuho ukabije :Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose,ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure,Ikurura igitsina ugasanga afite agatsina gato,karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero,cyane cyane kubyibuha inda.

Ese wari uziko byavurwa ?

Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye,ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera.
Dore rero ubufasha ku bantu bafite iki kibazo
Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito,Ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ndetse ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga kandi nta n’ingaruka igira ku muntu wayikoresheje.Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina,ikongera imisemburo ya Testosterone,ndeste ikanagabanya ibinure by’umurengera.Muri iyo miti twavugamo nka Vig power Capsule,Pine pollen tea,Zinc tablets,Slimming Capsules,……

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo