Horaho Clinic
Banner

DORE IBINTU BITANGAJE VITAMINI E IKORA MU MUBIRI WACU - VIDEO

Ni kenshi uzajya kwa muganga,bakakubwira ngo hari intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini ubura mu mubiri wawe,ndetse bakakubwira ko ugomba kuzibona mu mbuto n’imboga ndetse n’ibindi bitandukanye turya bya buri munsi,ariko se uzi akamaro k’izo ntungamubiri zitandukanye ?Ese uzi aho ziboneka ?Reka turebere hamwe iyo bita Vitamin E.Ese imariye iki umubiri ?Yaba iboneka he ?

Ese iyi vitamin E iboneka mu bihe byo kurya ?

Ni byinshi bibonekamo iyi Vitamini E,yaba mu mboga ndetse no mu mbuto,yewe hari n’ibitaboneka mu gihugu cyacu,Ariko reka turebe ibyo tubona hano iwacu.Muri byo harimo :

Imboga za Epinari (Spinach)
Ibijumba
Avoka (Avocado)
Amavuta ya Olive (Olive oil)
Ubunyobwa
Ingano
Ibihaza
Imboga za broccoli
Imbuto za Mango
Inyanya

Dore iby’ingenzi Vitamine E ikora mu mubiri wacu

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita draxe, mu nkuru yacyo bahaye umutwe ugira uti” Vitamin E Benefits & Foods” bavuga ko Vitamini E ikora akazi kenshi mu mubiri w’umuntu, muri iyo mirimo twavuga :
1. Kuringaniza urugimbu (Cholesterol) mu mubiri.
2. Gusukura umubiri igakuramo imyanda ishobora gutera Kanseri.
3. Ifasha gusana uruhu rukamera neza,ndetse ikanarurinda indwara zitandukanye zibasira uruhu.
4. Ifasha umusatsi kudapfuka no gukura neza.
5. Ifasha kuringaniza imisemburo, yaba ku bagabo ndetse no ku bagore.
6. Ku bagore n’abakobwa,ibafasha ku bibazo bagira mu mihango.
7. Ifasha amaso gukora neza,ikarinda n’ubuhumyi.
8. Ifasha ku bantu bafite uburwayi bw’ubwonko bita Alzheimer.
9. Ifasha mu kurinda kanseri zitandukanye ndetse ikakurinda ibibazo bishobora guterwa no kunywa imiti itandukanye.
10. Ifasha umubiri kudacika intege ndetse n’imikaya ikagira ingufu.
11. Ku bagore batwite, ibafasha kumererwa neza ndetse no gukura neza k’umwana batwite.

Ese wari uziko hari inyunganiramirire ya Vitamini E hano iwacu ?

Ni byiza gukoresha ibiribwa bibonekamo iyi vitamin,ariko se urabikoresha ?ese ubikoresha neza ?Ese igogora ryawe ribitunganya neza ? Niba igisubizo ari oya,ugomba gukoresha inyunganira mirirre za Vitamini E,zizewe kandi zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga,zikoze mu bimera kandi nta ngaruka zigira ku buzimabw’umuntu.Izo nyunganiramirire zitwa Vitamin E capsules.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo horahoclinic.rw

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo