Horaho Clinic
Banner

Dore igisubizo kubafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension)

Umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se Hypertension ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana nabwo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).

Ni ryari bavuga ko umuvuduko w’amaraso ukabije ?

Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru.

Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko imyitwarire yawe cyane cyane : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :

  • Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
  • Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
  • Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
  • Kunywa inzoga nyinshi.
  • Kurya umunyu mwinshi.
  • Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
  • Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
  • Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
  • Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
  • Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iranganiza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……
  • Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.

Dore uko wakwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso

  • Icya mbere usabwa ni ukugabanya gukoresha umunyu mwinshi mu byo kurya byawe. Si ibyo gusa ahubwo n’ibyo kurya byatunganyijwe biba birimo umunyu urasabwa kutabikoresha cyane.
  • Ikindi ni ukureka itabi burundu niba warifataga kuko itabi ubwaryo uretse no kuba ritera uburwayi ku bihaha, rinatera imikorere mibi y’umutima.
  • Urasabwa gukora imyitozo ngororamubiri nko gutwara igare, koga kimwe no kugenda n’amaguru. Ibi bituma umubiri ubasha gusohora imyanda iwurimo ndetse n’umunyu mu mubiri ukagabanyuka kandi bizagufasha kugabanya ibiro.
  • Si ibyo gusa kuko ugomba kugabanya inzoga byaba byiza ukazireka.
  • Gerageza gufata ifunguro rikize ku mboga n’imbuto buri munsi, nibiba ngombwa abe aribyo ugira byinshi ku ifunguro. Birazwi ko imbuto zigira uruhare mu kurwanya indwara z umutima zinyuranye.
  • Amavuta yo mu ifi akize kuri omega-3 kandi aya ni urukingo rwiza rw’izi ndwara. Ifi nka sardine cyangwa mackerel zikize kuri aya mavuta.
  • Icya nyuma, gerageza kubaho ubuzima butagira stress, uruhuke bihagije, wishimire ubuzima, unyurwe nuko ubayeho, ugabanye amahane no guhangayika, muri macye ugire umutima utuje.
    Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?

Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka :Cardiopower capsule,SuperCoQ10 Capsule,Deep sea fish oil capsule,Gingko biloba capsule..............Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo