Horaho Clinic
Banner

DORE IBINTU 8 BIBI BYANGIZA UBWONKO BWAWE

Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu,ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi,ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi,Muri iki gihe rero abantu benshi bakunze kugira ibibazo bishingiye ku bwonko nk’umunaniro ukabije w’ubwonko,kubabara umutwe n’ibindi,…..Ni byiza kumenya ibyangiza ubwonko,bityo tukamenya uko tuburinda.Nkuko tubikesha ikinyamakuru healthdigezt ,tugiye kurebera hamwe ibintu 10 byangiza ubwonko kandi abantu benshi bakora buri munsi.
1. Kudafata ifunguro rya mu gitondo

Ni byiza gufata ifunguro rya mu gitondo kuko burya umubiri uba ukeneye isukari yo gukoresha,iyo rero utarifashe,isukari mu maraso iragabanyuka,ibi rero bigatuma ubwonko nabwo bubura intungamubiri,bikaba byatera ubwonko kwangirika.

2. Kunywa itabi,inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge

Itabi,inzoga n’ibindi biyobyabwenge bigira uburozi butandukanye,byangiza ibice byinshi mu mubiri ndetse n’ubwonko,kuko bishobora gutera indwara zifata ubwonko nko kwibagirwa cyane (Alzheimer disease),ndetse n’isusumira.

3. Kunywa ibirimo isukari nyinshi

Kunywa ibinyobwa birimo amasukari menshi,bituma intungamubiri nka poroteyini zitinjira neza mu mubiri,ibyo rero bikaba byakwangiza ubwonko.

4. Kudasinzira neza

Ni byiza gusinzira bihagije kuko gusinzira bituma ubwonko buruhuka,uko umuntu agenda ataruhuka bihagije,bigenda byangiza uturemangingo tw’ubwonko,bityo ubwonko bukaba bwagira ikibazo.


5. Kuryama ukitwikira mu mutwe

Burya ngo kuryama nijoro ukwitwikira mu mutwe hose,bituma umwuka mubi (CO2) wiyongera,bikagabanya umwuka mwiza (O2),kubura umwuka mwiza wa O2 rero bikaba byangiza cyane ubwonko.

6. Gukoresha ubwonko cyane mu gihe urwaye

Buriya ngo si byiza gukoresha ubwonko cyane iyo wumva urwaye,kuko byangiza ubwonko,nk’igihe urwaye,si byiza kwiga cyane cyangwa kwibanda ku kintu cyane,kuko bianniza ubwonko.
7. Kuvuga cyane ndetse no gusakuza
Ni byiza ko niba uri kuganira n’umuntu,ugerageza kuvuga gake gake udasakuza,kuko gusakuza cyane binaniza ubwonko bikaba byatuma ubwonko bwangirika.

8. Guhumeka imyuka yanduye

Ubwonko ni igice kinini gikenera umwuka mwiza wa Ogisijeni (Oxygen) mu mubiri,iyo rero uhumetse imyuka mibi nk’imyotsi,imyuka y ;imodoka,bituma umwuka mwiza utagera mu bwonko bigatuma ubwonko bwangirika.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire zifasha ubwonko gukora neza ?

Ni byiza ko wirinda ibyo twavuze haruguru kugira ngo ubwonko bwawe bumere neza,ariko birashoboka ko waba ufite bumwe mu burwayi bufata ubwonko,nyamara warivuje biranga,habonetse rero inyunganiramirire zikoze mu bimera,kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga,zifasha ubwonko gukora neza,zigatuma amaraso atembera neza,ndetse zikavura n’izindi ndwara zifata ubwonko.No ku bantu bagira akazi kabasaba gutekereza cyane,izi inyunganiramirire zifasha ubwonko bwabo kutananirwa.Muri izo nyunganiramirire twavugamo nka : Gingko biloba capsule,Soybean Lecithin Capsule,SuperCoQ10 capsule,Deep sea fish oil capsule…..Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira kuko zikoze mu bimera.

Aho wazibona uramutse uzikeneye
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649/ 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo