Horaho Clinic
Banner

ESE WARI UZI IGIPIMO CY’INZOGA WAKAGOMBYE KUNYWA ?

Muri iki gihe abantu benshi usanga banywa inzoga cyane,baba abana cyangwa abakuru,rimwe na rimwe ugasanga inzoga zakojeje bamwe isoni,ukabona nk’umuntu wiyubashye zamutuye hasi,cyangwa se ugasanga umuntu ari kuziruka n’ibindi,nyamara uba wanyweye nyinshi.Muri iyi nkuru rero turarebera hamwe ese ni ikihe gipimo cy’inzoga wafata ntihagire ingaruka mbi zikubaho ?

Ibaze inzoga zageze aho zikugaragura gutya ?

Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky,kanyanga, yewemuntu, umurahanyoni, umumanurajipo,Skol,Turbo n’izindi…. Izi zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana.

Ese inzoga itarengeje urugero ni ingana ite ?

Ubushakashatsi bwagaragajeko kunywa mu rugero ari ukutarenza hagati ya 12g na 14g za alukolo ; gusa mu Buyapani ho kugeza kuri 18g ku munsi biremewe. Hari n’ibihugu bivuga kutarenza 10g, gusa imibare yo hagati ya 12 na 14 niyo rusange ku isi yose.
Ibi kugirango ubibare biroroshye.
Twibukeko ireme bwite rya ethanol (alcol iba mu nzoga) ari 0.789g/ml.Biraboneka ko ukoze imibare uri busange ku munsi udakwiye kurenza hagati ya 9.5ml na 11ml za ethanol.
Niba primus ifite 5% vol. Bivuzeko muri 100ml za primus harimo 5ml za ethanol
Nukora imibare urasanga udakwiye kurenza hagati ya 190ml na 220ml za primus ku munsi. Urabona ko na petit primus uba warengeje igipimo kuko igira 330ml.
Urundi rugero ni V&A yo igira 20% vol. Ubwo muri 100ml zayo harimo 20ml za ethanol.Kuri yo rero ku munsi ntugomba kurenza hagati ya 47.5ml na 55ml.
Twibutseko udakwiye kwitwaza ngo ntunywa buri munsi ngo maze aho uyinywereye urenze igipimo cy’umunsi. Oya. Ku munsi ntugomba kurenza kiriya gipimo waba unywa buri gihe cyangwa unywa gacye mu kwezi.

Iyo ubikurikije rero dore ibyiza :

  • Kuko alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma koresiterolu) nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima.
  • Kunywa umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha kuramba.
  • Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko kunywa mu rugero byongera imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano.
  • Kunywa ka divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane.
  • Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa.
  • Byoza impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul renale/gallstones).
  • Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete.
  • Twongereho ko inzoga ihuza abantu, mu birori n’amakwe.

Ese wari uzi ko hari imiti yagufasha guhangana n’ingaruka z’inzoga ?

Nkuko tumaze kubibona,ni byiza kunywa mu rugero kuko hari icyo bimarira umubiri,ariko hari igihe waba inzoga zaragushoboye,ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera,igufasha gukura Alcol nyinshi mu mubiri,bityo bikagufasha kutayirarikira cyane ndetse iyo miti ivura ibyo bita “Hangover”.Muri iyo miti twavugamo :Pine pollen tea,Livergen capsule,Soybean Lecithin capsule,…

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo