Horaho Clinic
Banner

NIBA UKUNDA KWIKINISHA, DORE IMPAMVU UGOMBA GUHITA UBIHAGARIKA - VIDEO

Kwikinisha cyangwa se ibyo bita mu ndimi z’amahanga “Menstrubation” ni umuco mubi abantu benshi ku isi bakora cyane cyane urubyiruko kandi bakabikora bishimisha nyamara bigira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu.Hari urubyiruko rwinshi rubikora rwumva ko ruri kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se kugira ngo ibitsina byabo bikure neza,nyamara si byo,kuko ingaruka bigira ni zo nyinshi.

Ese kwikinisha ni iki ?

Kwikinisha ni igikorwa cyo gukinisha igitsina gikorwa umuntu agamije kugera ku byishimo bye byanyuma, bikaba bikunze kubaho umuntu ari wenyine,bishobora kuba ku gitsina gore cyangwa igitsina gabo. Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko uretse abantu, inyamanswa nazo zikinisha. Bakomeza kandi bavugako umubare mwinshi w’abantu bikinisha bakunda kubikora buri munsi, mu gihe abandi babikora byibuze rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.

Ese kwikinisha byaba biterwa n’iki ?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo twavuga nka :
Kwigunga no kuba wenyine,ibi bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe,nko ku bantu bari mu butumwa bw’akazi bamarayo igihe,kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.
Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.
Kureba Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa.
Kugira isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ku bagore,gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize.
Hari n’abandi bagendera mu kigare,cyane cyane nk’abanyeshuri,ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.

Ese waba uzi ibibi byo kwikinisha ?

• Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.
• Kuba bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.
• Kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
• Ku bahungu, hari igihe bageraho,bajya kunyara n’amasohoro akaza.
• Ku bakobwa cyangwa abagore,byangiza rugongo kuburyo udashobora kurangiza,keretse bikinishije.
• Guhorana umunabi no kwiheba.
• Ku bagabo byangiza intanga ngabo,zikaba zaba ibihuhwa cyangwa ntizikorwe neza.
• Bishobora kwangiza ubwonko,ugasanga umuntu arasusumira ndetse n’ingingo ntizikomere.
• Bishobora gutuma umutima utera nabi.
• Byangiza udutsi two mu bwonko,ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
• Bishobora gutera ubugumba ku bagabo.
• Bitera gusaza imburagihe.
• Bitera kubabara umugongo.
• Guhorana umunaniro ukabije,………….
Ese wabicikaho ute ?
Dore hano inama rero :

 Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
 Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
 Reka kureba filimi za porono ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa.
 Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo,guhimba indirimbo,gushushanya,….
 Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora.
 Mbere yo kuryama,reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
 Gerageza gushaka inshuti z’abo mudahuje igitsina,ibi biragufasha cyane.
 Jya urya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga,bigatuma uhangana n’ingaruka zo kwikinisha.
 Gisha inama umuntu wizeye ntacyo umuhishe,kuko iyo ushaka gukira indwara urayirata.
Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira uko wari umeze.niba utarabicikaho rero,Iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama,bishobora kugorana ariko birashoboka.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha guhangana n’ingaruka zo kwikinisha ?

Kwikinisha bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikora,cyane cyane nko kubagabo,bashobora kurangiza vuba ndetse no gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,ikindi kandi n’ubwonko bushobora kwangirika,Ubu rero hari imiti myimerere yagufasha gusubirana ubuzima,muri iyo miti twavugamo :Cordyceps plus capsule,Vig power capsules,Pine pollen tea,Soybean lecithin capsule,gingko biloba capsule,Protein powder…….Iyi miti ikoze mu bimera,nta zindi ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje.

REBA VIDEO HANO

horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo