Horaho Clinic
Banner

ESE WABA WICARA IGIHE KININI ? DORE INAMA ZAGUFASHA KWIRINDA UBURWAYI BW’ UMUGONGO.

Byagaragaye ko abantu bicara umwanya munini cyane cyane ku bakora akazi kabasaba kwicara amasaha menshi kandi buri munsi, bagira ibyago byo kurwara umugongo, ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by’umugongo.

Twegereye UWIZEYE Dieudonne muri HORAHO LIFE,agira inama abantu bicara cyane mu biro.

1. Kwicara ku ntebe ijyanye n’ameza

Mu gihe uziko ukora akazi kagusaba kwicara umwanya munini mu biro ni byiza ko ugenzura intebe wicaraho ko zijyanye n’ameza. Intebe ijyanye n’ameza igomba kuba ituma umuntu uyicayeho inkokora ze zigomba kuba ziteganye n’ameza, igihe umuntu yicaye umugongo urambuye kandi bikaba bitari busabe ko uzamura amaboko igihe ugiye kwandikira ku mashini.

2.Kwicara ku ntebe zifite akantu gafata umugongo wo hasi ( back support)

Umugongo wo hasi ahanini niwo ugira ibibazo byo kurwara bikaba byiza rero kwicara ku ntebe zigira utuntu dufata umugongo wo hasi.

3.Gufata akaruhuko byibura buri nyuma y’isaha

Ni byiza ko uhindura uburyo wicayemo ugakora imyitozo mito mito nko guhaguruka ukirambura byibura buri nyuma y’isaha imwe.

4. Kwirinda guterura ibintu biremereye nabi

Igihe ukeneye guterura ikintu kiri hasi wirinda guhina umugongo wonyine ahubwo ugahina amavi kuko iyo uhinye amavi birinda umugongo kuba wakangizwa nibyo bintu uteruye. “Uzumva abantu bavuga ngo nateruye ibintu numva akagufwa ko mu mugongo karaturitse” ibyo biba ku bantu baba bateruye ibintu biremereye batabanje guhina amavi, aho guhina amavi bakunamisha umugongo wonyine.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngoramubiri irimo koga, gukora urugendo, .. nayo ifasha abantu bicara umwanya muremure kutarwara indwara zifata umugongo.

Ese wari uzi ko hari ubufasha ku bantu barwaye umugongo ?

Ku bantu bamaze kugira ibibazo by’umugongo no ku baba bashaka kwivura umunaniro, ni byiza kwirinda kujya gukoresha massage ahantu habonetse hose ku bantu batabyigiye kuko bashobora kugutera ibibazo birengeje ibyo wari ufite.Ni muri urwo rwego, Horaho life ibafasha kubakorera ubugororangingo ndetse na Massage nziza bitewe n’ikibazo umuntu yaba afite.Tubafitiye kandi n’inyunganiramirire zizewe,zifasha abantu bafite ibibazo by’umugongo,amagufa ndetse no mu ngingo.Aha twavuga nka Compound marrow powder, Calcium capsules,……

Muramutse mukeneye ibyo dukora mwa dusanga mu mujyi wa kigali kwa RUBANGURA muri etage ya 3 umuryango 302 cyangwa mukaduhamagara kuri
0788698813 / 0785031649

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo