Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ko hari icyo wakoresha ugahangana n’indwara y’umwijima ya Hepatite B yibasiye benshi ?

Muri iki gihe iyo uvuze indwara ya Hepatite,abantu benshi bagira ubwoba,kuko ari indwara ifata inyama ikomeye y’umwijima,twese turabizi ko umwijima ari inyama y’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko iyo yangiritse,umubiri wose ugira ibibazo bikomeye.Hari ubwoko butandukanye bwa Hepatite,ariko hano turarebera hamwe Hepatite B.

Ese hepatite B ni iki ?

Hepatite B ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto (virus) two mu bwoko bwa B,utwo dukoko tukaba twinjira mu mubiri tunyuze mu nzira zitandukanye,ubundi dukunze kwiturira mu mwijima.Ni nayo mpamvu bavuga ko ari indwara y’umwijima.

Ese yandura gute ?

Hepatite B yandura binyuze mu maraso cg andi matembabuzi y’uwanduye ; ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cg undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto. Ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga igihe bitakozwe neza, kwijomba ibintu bitobora umubiri ; nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi. Hepatite B kandi yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina ; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye.
Ese ni ibihe bimenyetso biyiranga ?
Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, cg ukaba wakwitiranya ibimenyetso n’iby’izindi ndwara nk’ibicurane.

Dore bimwe mu bimenyetso rusange :

  • Kubura ubushake bwo kurya (Appetit)
  • Umunaniro udasanzwe
  • Umuriro ariko udakabije
  • Kuribwa mu nda
  • Iseseme no kuruka
  • Gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
    Kuri bamwe hiyongeraho :
      Inkari zijimye
      Kuvira imbere
      Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
      Kwituma ibyeruruka
      Guta ubwenge, kumva uzungera, cg kugwa muri coma
      Kumva utonekara uruhu

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ihangana na Hepatite B ndetse igafasha n’umwijima gukora neza ?

Ushobora kuba urwaye hepatite B kuburyo byanatera umwijima wawe kwangirika,Ubu habonetse inyunganiramirire zikozwe mu bimera kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).izo nyunganiramirire rero zihangana cyane na Virus zitera Hepatite B,zikagenda zigabanyuka,zifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,zituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse zigatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda,bityo umwijima wawe ugakora neza ndetse n’umubiri muri rusange ukamererwa neza.Muri izo nyunganiramirire twavugamo nka :Livergen capsule,A-Power capsule,Cordyceps plus Capsule,Soybean lecithin capsules,………. nta ngaruka zigira ku wazikoresheje

Uramutse ushaka izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kudubahamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo