Horaho Clinic
Banner

Dusobanukirwe indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B ikomeje guhitana benshi ku isi

Hepatis B ni indwara mbi cyane ifata umwijima iterwa na virus ya hepatiteB(HBV), ni indwara ibangamira imikorere y’umwijima, ikagenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima .

Nyuma yo kubona ko abantu benshi bayifiteho ubumenyi buke busa n’ubwa ntabwo, gukunda.com yegereye Uwizeye Dieudonne ukuriye ivuriro horaho life agira byinshi ayitubwiraho. Indwara y’umwijima ku bantu bamwe ishobora kuva ku rugero rworoheje ikaba ikigugu(chronic) igihe irengeje amezi atandatu uyanduye.

Gutinda kwivuza hepatite B no kutayivuza neza byongera ibyago byo kuba habaho kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye.

Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima. Mu Rwanda naho iyi ndwara iri kugenda ifata indi ntera ari nako ikomeje guhitana benshi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), bwagaragaje ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B na C zi mu ndwara z’ibyorezo zihangayikishije nyuma ya Sida.

Ni ibihe bimenyetso by’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B ?

Nkuko Uwizeye yabidutangarije , ibimenyetso bya hepatite B bigenda byiyongera ikurikije uko hepatite B igenda ikura ari nako yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima, akenshi bikunze kugaragara hagati y’ukwezi kumwe n’amezi ane umuntu ayanduye. Ibimenyetso bikunze kuyiranga ni : kuribwa mu nda, inkari zishaka kuba umuhondo, umuriro, kubabara mu ngingo, kubura ubushake bwo kurya( appetit), isesemi no kuruka, gucika intege no kunanirwa cyane, uruhu ruba rujya kuba umuhondo kimwe n’amaso.

Ese indwara ya Hepatite B iravurwa igakira ?

Mugihe umuntu akeka ko yaba yanduye hepatite B, agomba kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa yasanga yarayanduye agahabwa imiti. Indwara ya Hepatite B iravurwa igakira iyo ivuwe neza ku gihe, byongeye kandi niko iyi ndwara irakingirwa, ariko ku wamaze kuyandura ntacyo urukingo rwamumarira icyenera gukoresha imiti.

Mu kuvura indwara z’umwijima ni ngombwa no kwitwararika, umurwayi agomba kwirinda ibintu byose binaniza umwijima aha twavuga nk’inzoga, itabi, amavuta menshi, imiti inaniza umwijima. Ni ngombwa kwivuza neza no gukurikiza amabwiriza ya muganga, uyirwaye asabwa kurya indyo iboneye , Hari n’inyunganiramirire zifasha mu kuvura no gutuma abafite ubu burwayi babaho neza nka : Livergen capsule, cordyceps plus capsule, aloe vera plus capsules chitosan plus capsules, lipid care tea, kuding tea, vit c n’izindi ushobora gusanga muri Horaho Life

Livergen capsule na cordyceps plus capsule imwe mu miti ifasha mu kuvura no guha ingufu umwijima ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International.

Niki umuntu uyirwaye yakorango atanduza ? Ni iki wakora ngo wirinde kwandura iyi ndwara ?

 kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko hepatite B Yandurira mu maraso, ikaba nayo ishobora guhererekanywa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

 Kugira isuku

 Kwirinda gutiza inshinge n’ibindi byose bishobora gukomeretsa byakoreshejwe

 Kwirinda gutanga amaraso mu gihe wanduye

 Kwirinda ikintu cyose cyatuma amaraso n’amatembabuzi yawe ahura n’ayundi muntu

 Kubyarira kwa muganga kugira ngo umubyeyi atayaduza umwana we.

 Gukoresha uturinda ntoki mugihe ukora ku rwaye Hepatite B

Ni iyihe miti umuntu yafata ngo urugero rw’indwara rugabanuke cyangwa ngo ikire ?

Hari imiti ikomoka ku bimera ubu ubushakashati bwerekanye ko ifasha cyane abantu bafite ibibazo by’umwijima na hepatite B irimo ari zo : Livergen plus capsule , cordceps plus capsule, chitosan, vitC, kuding tea

Hariho imiti ikoreshwa mu buvuzi busanzwe mu kuvura iyi nwara nka : Antiviral medications( lamivudine (Epivir), adefovir (Hepsera), telbivudine (Tyzeka) and entecavir (Baraclude). Interferon alfa-2b (Intron A) ku bantu bato.:habaho no gusimbuza umwijima mugihe wangiritse cyane (Liver transplant ).

Ni irihe tandukaniro hagati ya Hepatite B na hepatitis C ?

Hepatite C na B biratandukanye n’ubwo zose zifite byinshi zihuriyeho ku buryo bwo kwandura n’ibimenyetso biziranga mu gihe zimaze kuba ibigugu, izi indwara zose zifata umwijima, kandi zikaba zitera n’ama virus.

Hepatite B ifitiwe urukingo ariko hepatitie C ntarukingo igira Hepatite C ni mbi cyane, akenshi ibimenyetso byayo bitinda kugaragara mu guhe itaraba ikigugu(chronic),

Ibimenyetso byayo igihe yakuze yangiza umwijima cyane, aho umuntu arwara urushwima bikunze kugaragara nyuma y’imyaka myinshi, umwijima unanirwa gukora, ukarwara Kanceri kandi itera ibibazo by’igogora nk’igifu no mu mihogo bityo uyirwaye akaba yabura ubuzima ananirwa no kurya,abyimbye inda. Hepatite C iravurwa hifashishijwe imiti cyangwa bakaba baha umuntu undi mwijima(liver transplant). Bikaba bigoye cyane. Nta rukingo rwa Hepatite c ruraboneka.

Ni zihe nama abantu bagirwa mu rwego rwo kwirinda kwandura iyi ndwara ?

Izi ndwara za epatiteB na C ni indwara bishoboka kwirinda, kandi n’igihe wayirwaye birashoboka kuba zavurwa zagacyira mugihe udakize bitewe nuko umuntu ativuje ku gihe cyangwa uko bikwiye nabwo hari ubufasha butandukanye mu miti, inama, n’inyunganiramirire zafasha kugumya kubaho neza. Nka livergen, cordyceps, chitoasn na kuding tea

Dore zimwe munama zingenzi wakubahiriza :

Ni ngombwa kwikingiza indwara ya Hepatite B mu gihe utarayirwara Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, Kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa byatuma uva amaraso (urugero : inshinge, inzembe, ibikwasi, ...).

Kubashaka ibindi bisobanuro , inama kuri iyi ndwara cyangwa imiti ikomoka ku bimera yo mu bwoko bw’inyunganiramirire, bagana ivuriro Horaho life riherereye mu nyubako y kwa RUbangura, Etage ya 3, imiryango ya 301 na 302 , wabahamagara kuri telefoni igendanwa kuri 0788698813.

Kugisha inama kuri uru rubuga, indwara ushaka ko twakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr

R.Christophe

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo