Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’INDWARA YO KOROHA KW’AMAGUFA (Osteoporosis) NDETSE N’UBUFASHA - VIDEO

Indwara yo koroha kw’amagufa (Osteoporosis) ni indwara ifata amagufa y’umuntu igatuma yoroha kuburyo umuntu ashobora kuvunika ku buryo bworoshye, hahandi umuntu ashobora gutsikira gato ukabona igufa riravunitse,bishobora no kugera n’aho umuntu yitsamura igufa rikavunika. Ahanini ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore bamaze kugera mu za bukuru (abamaze gucura) ndetse n’abasaza.Ubu burwayi kandi ngo bushobora gufata abantu bakiri bato biturutse ku ruhererekane rw’imiryango mu gihe hari uwo mu murango wigeze kuyirwara. (heredite).

Ese ubu burwayi bwaba buterwa n’iki ?

Iyi ndwara iterwa n’ibintu bitandukanye,muri byo twavugamo nka :

* Kubura vitamine D ituruka ku izuba bituma umunyungugu wa kalisiyumu utinjira mu mubiri.
* Imirire mibi Idakungahaye kuri kalisiyumu
* Kurya umunyu mwinshi
* Kunywa itabi n’ibindi binyobwa bifite arukoro (alcool)
* Kubura imyunyu ngugu ya Kalisiyumu(calcium).
* Binaterwa no kuba umuntu atarakoze imyitozo ngororamubiri akiri muto
* Kuba ahantu hatagera izuba, urugero nko ku muntu urwara akarembera mu buriri igihe kirekire,ibyo bituma abura vitamine D ituma umunyu ngugu wa Kalisiyumu winjira mu mubiri
* Abagore bageze mu zabukuru bibasirwa n’izi ndwara, akenshi biterwa n’uko imisemburo ya esitorojeni (estrogen)
* igenda igabanyuka bigatuma amagufa atakaza ya myunyu ngugu ya Kalisiyumu, amagufa akoroha.
* Kugabanyuka k’umusemburo wa Testosterone ku bagabo

Ese iyi ndwara igira ibihe bimenyetso ?

  • Ubu burwayi umuntu ashobora kubugira ntabimenye kugera aho amagufa atangiye kuvunika ku buryo bworoshye.Ariko hari bimwe mu bimenyetso umuntu ashobora kugira,muri byo twavugamo nka :
  • Ububabare mu magufa ndetse no mu ngingo
  • Kwangirika k’utugufa tugize urutirigongo bishobora kugaragazwa no kubabara umugongo.Gusa kubabara umugongo bishobora guterwa n’izindi mpamvu.
  • Kuvunika kw’amagufa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi
  • Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje
  • Kugira umunaniro cyane nabyo bishobora kuba icyimenyetso cyo koroha kw’amagufa.
  • Abantu bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ngo baba bafite ibyago byo kumugara kuko kuvunika kwabo biba byoroshye, naho kubavura bikagorana kuko amagufwa aba yangiritse cyane.

Ese wari uzi ko hari ubufasha mu kwirinda ndetse no kuvura uburwyayi bw’amagufa ?

Uko umuntu agenda akura, niko hagenda habaho impinduka ku mubiri w’umuntu,umunyungugu wa kalisiyumu ugenda utakara,ariko ugasanga ibyo turya ntibikungahaye kuri uwo munyu,ese wari uzi ko ubu hari imyunyungugu ya kalisiyumu yunganira ibyo urya ?Uretse kalisiyumu,hari n’indi miti myimerere ifasha amagufa ndetse ikanakurinda kuba amagufa yakwangirika.Twavugamo nka : Compound Marrow powder, Joint health capsule, calcium capsule,…….

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788698813 / 0785031649 cyangwa ukaba wagana Horaho Life dukorera mu mujyi wa kigali kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

KURIKIRA VIDEO HANO USOBANUKIRWE BYIMBITSE

Igisubizo ku burwayi bw’imitsi ,umugongo, ingingo n’amagufwa//ikiganiro n’inzobere ku buzima

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo