Horaho Clinic
Banner

KUGWINGIRA K’UMWANA BIGIRA IZIHE NGARUKA

Kugwingira k’ Umwana ni bimwe mubitera igihombo gikomeye ku gihugu ndetse n’umuryango muri rusange. Mbere ya byose ni byiza kumenya aho kugwingira k’umwana bituruka. bitangirirahe ? ese biterwa n’iki ? wabyirinda

Imiryango mpuzamahanga nka UNICEF na WHO yita ku buzima bw’umwana isobanura neza

ko kugwingira k’umwana bituruka ku mpamvu 3 z’ingezi kurusha izindi ari izi zikurikira :

* Imirire mibi y’umubyeyi igihe atwite kugeza ku myaka ibiri umwana amaze kuvuka.

* Imirire mibi y’umwana nyuma yo kuvuka kugeza kumyaka itanu y’amavuko.

* Kutonka amashereka ahagije by’umwihariko ; amezi 6 yambere nyuma yo kuvuka ndetse

na nyuma yaho kugeza ku myaka 2, ndetse ntabone imirire myiza ifite intungamubiri zose .

Izi ni zimwe mu ngarukambi zo kugwingira yaba ku muryango ndetse no ku gihugu.

.Kudakura mu gihagararo bigatera kudindira k’ubwonko ,Kwisuzugura ndetse no kuba umuswa mu ishuri bigatuma adakomeza amashuri.

.Kudakora neza kw’imyanya myibarukiro ndetse bikaba byatera ubugumba

.Kurwara indwara nka diabete, umuvuduko wamaraso, ndetse n’umubyibuho ukabije mu gihe ageze mu zabukuru.

.Umusaruro muke ku byakozwe yaba ku mirimo yamaboko ubwenge ndetse n’ibitekerezo.

IGISUBIZO : Ivuriro horaho life, rikomeje gufasha benshi yaba ababyeyi, ndetse n’abana babo ritanga inyunganiramirire hamwe n’ubujyanama. Ku barigana ni mu mugi wa Kigali inyubako yo kwa Rubangura umuryango 301, 302 mw’igorofa ya 3

Kwita ku buzima bw’umubyeyi igihe atwite ndetse n’umwana bahabwa inyunganirasmirire nka zinc tablet, multivitamin for children ndetse n’imyunyu ngugu nka calcium hamwe n’indyo yuzuye irimo intungamubiri zose ni kimwe mu bisubizo ndete no guhangana, n’ingaruka zo kugwingira
Nibyiza kwita ku isuku y’amazi, ibyokurya ndetse no gufasha abaturage kugera ku musaruro uhagije (food security) mu rwego rwo kurwanya ikibazo cyo kugwingira n’ingaruka zacyo.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo