Horaho Clinic
Banner

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ubudahangarwa bw’umubiri wawe bwagabanyutse.

Ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo burinzi bwawo. Ni bwo umubiri wifashisha mu guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi zaba bagiteri, imiyege na virusi. Si ibyo gusa kuko ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bugira uruhare mu gusukura umubiri busohoramo ibyawutera kanseri bizwi nka carcinogenic.
Ikindi kandi bitewe n’impamvu zinyuranye zaba izituruka ku burwayi, imirire mibi cyangwa izindi mpamvu, hari igihe ubudahangarwa bucyendera, nuko umubiri ukagira ibimenyetso ugaragaza byakwereka ko bwagabanyutse
- Umunaniro ukabije
Umunaniro ugira ibintu byinshi bishobora kuwutera, ku isonga hakaza gukora akazi kaba ak’ingufu z’umubiri cyangwa ingufu z’ubwonko. Nyamara mu gihe ugira umunaniro nta kintu kidasanzwe uzi wakoze, cyangwa ugasanga uri kugira umunaniro uhoraho ku buryo n’urugendo rugufi rukunaniza, hamwe no guterura ikintu kitaremereye cyane bikubera ingorabahizi, ntuzashakire ahandi, abasirikare bawe baba bacitse intege cyangwa bagabanyutse, ibyo bigakurikirwa no kurwaragurika.
- Guhorana indwara ziterwa na mikorobi
Indwara ziterwa na mikorobi tuzirindwa nuko dufite ubudahangarwa bukora neza. Ubusanzwe aho dutuye (environment), mu kanwa, ku mubiri hahora mikorobi amamiliyoni menshi nyamara kubera ubudahangarwa bukomeye, izo mikorobi ntacyo zidutwara. Ariko niba utangiye kujya urwara ibisebe bya hato na hato, indwara z’uruhu zinyuranye cyane cyane iziterwa n’imiyege nk’ibihushi, infection zo mumyanya y’urwungano rw’inkari, guhorana ibibazo byo guhitwa, kubyimba ishinya, ni ibimenyetso by’uko umubiri wawe wabuze ibiwurinda ndetse n’ibihari nta ngufu.
- Inkorora, ibicurane n’indwara zinyuranye zo mu muhogo no mumyanga y’ubuhumekero.
Akenshi izi ndwara ziterwa na virusi. Akamaro k’ubudahangarwa bwacu ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n’imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa. Rero niba usigaye uhora ufite ibibazo mu muhogo, ibicurane bidakira ni ikindi kimenyetso kikwereka ko abasirikare bari kunanirwa.
- Ubwivumbure bw’umubiri

Akenshi ntabwo duhuza ibidutera ubwivumbure bw’umubiri. Hari abatihanganira ivumbi, abatihanganira imbeho n’umuyaga, ubwayi, ibihumura cyane, n’ibindi. Akenshi ibi iyo bitugezeho umubiri ntubyihanganire birangwa no kwitsamagura, kwishimagura no kugira uduheri ku mubiri, ibicurane no gutukura amaso ukayabyiringira.
Niba ibi bitangiye kukubaho kandi mbere bitakubagaho, bivuzeko umubiri wawe hari icyo uri kubura. Icyo nta kindi ni ubudahangarwa.

-Ibikomere bitinda gukira
Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y’igihe runaka ahari hakomeretse haba hakize hasigaye inkovu. Niba rero usigaye ukomereka n’igikomere gito ugasanga kugira ngo gikire biratwara igihe kinini, nta kabuza ufite ubudahangarwa bucye bw’umubiri.

IGISUBIZO KURI IBYO BIBAZO BYOSE NI A-POWER CAPSULES
Niba ubonyeko hari ikibazo ku budahangarwa bw’umubiri wawe, A-Power capsules ni igisubizo mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ku kigero cyo hejuru.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’ubudahangarwa bucye bw’ubwirinzi mu umubiri wawe ?

Gana aho HORAHO Life dukorera tuguhe A-Power capsules, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813( WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo