Amashu n’imboga zifite ibanga rihambaye nyamara abantu ntago barasobanukirwa akamaro karyo, ndetse usanga abenshi batanayakunda, kuko abantu benshi bavugako nta ntungamubiri rigira, nyarama rifite intungamubiri zihambaye ndetse zigira uruhare mu kurinda indwara zitandukanya harimo n’indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso kuko amashu yibitseho umunyu ngungu witwa Potassium uzwiho kurinda kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso.
Amashu ashobora kuboneka mu mabara atandukanye ariko icyo yose ahuriyeho n’intungamubiri zihambaye.
Kuko muri garama 100 z’ishu dusangamo ;
– Calories 25
– Vitamin C inzwiho kuzamura ubwirinzi bw’umubiri ku kigero cyo hejuru, kuko harimo 60 ku ijana byiyo umuntu yakenera k’umunsi. Ikindi kandi nuko iyo vitamin C iboneka mu mashu ifasha kurinda ishinya kubyimba no kuva amaraso.
– Amashu abonekamo intungamubiri ndodo (Dietary Fiber) amagarama 2.5 angana ni 10 ku ijana byizo ukeneye ku munsi. Bityo bigafasha igogora kugenda neza ndetse no kurinda uburwayi bwo kwituma impatwe buzwi nka constipation.
– Ikindi nuko harimo amagarama 3.2 y’isukari mwimerere.
– Mu magarama 100 y’ishu dusangamo umunyungugu mwiza cyane witwa potassium ungana na miligarama 170 aribyo bingana na 4 ku ijana byiyo dukeneye ku munsi.
– Sibyo gusa kuko harimo n’ibyubaka umubiri (Proteins) bingana n’igarama rimwe n’ibice bitatu (1.3 g) aribyo bingana na kabiri ku ijana (2%) byiyo dukeye k’umunsi.
– Harimo kandi Vitamin B6 ingana na 5 % byiyo dukeneye ku munsi, Vitamin B1, B9, Vitamin K izwiho gutuma amaraso akama iyo wakomeretse, hakabamo kandi Calcium, Manganese, na Magnesium bizwiho gutuma amagufwa agira ubuzima bwiza.
Ikindi kidanzwe nuko mu mashu habamo Vitamin U itamenyerewe mu matwi y’abantu kuko atari vitamin nyakuri bitewe nuko kugirango iboneke aruko iba yabanje kuva kuri amino acid yitwa Methionine.
Iyi Vitamin U yabonetse ahayinga mu 1950, ubushakashatsi bwagaragajeko ifite uruhare runini mu gukiza abantu bafite ibisebe mu gifu, ibizwi nka Stomach Ulcers. Ibi iyo vitamin ibifatanya na sulfur iba mu mashu. Ntahandi iboneka uretse mu mashu.
Ikindi nuko uru ruboga rufasha uruhu kumera neza, rifasha gusohora uburozi mu mubiri, uru ruboga harimo iodine igira akamaro ku mikorere y’ubwonko, ndetse ikanafasha mu ikorwa ry’imisemburo imwe n’imwe.
Hari uburyo bwinshi bwo gutegura uru ruboga rwakataraboneka.
Mubwo akenshi tuyateka ariko burya sibyiza kuko byinshi intungamubiri zibamo cyane cyane iriya vitamin C irimo.
Ibyiza kurushaho nuko aribwa ari mabisi cyangwa wanayateka ukayateka kumuriro mucye kandi igihe gito, akenshi iyo tuyariye ari nka salade ndetse tukayarya mbere yuko turya ibindi biribwa bitetse.
Twabonyeko afite ubushobozi bwo kuvura ibisebe mu gifu, sibyo gusa kuko afasha kubantu bafite ibibazo bwo kuva cyane mugihe bari mu mihango.
Uramutse ukeneye ibisobanuro burenzeho ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp)ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
REBA VIDEO
Ibitekerezo