Horaho Clinic
Banner

Dore imiti n’uburyo wakoresha ugatandukana burundu n’ indwara yo kubura ibitotsi ;ukongera ugasinzira neza- VIDEO

Kubura ibitotsi ni indwara ituma umuntu atabasha gusinzira neza nijoro, cyangwa waba unasinziriye ukamara akanya gato ukongera ugakanguka ndetse bikaba buri kanya mu ijoro, akamara igihe kirekire atarongera gusinzira, bigaherekezwa no gucika intege mu ntekerezo cyangwa kugira intimba, gukanguka hakiri kare mu museso, no gusinzira mu gihe wakagombye kuba uri maso cyangwa ukajya uhondobera ku manywa mu gihe kitari icyo gusinzira, ihungabana ritunguranye ryo mu ntekerezo, n’ibindi. Ibyo kandi byose tuvuze haruguru har’igihe bikurikirwa no guhorana umunaniro mu mubiri ndetse no kurwara umutwe.
Impamvu nyamukuru zikunze kubitera twavuga nk’imikorere mibi y’umubiri ndetse n’ibibazo biguhangayikishije bikagutera impagarara mu mubiri.

Indwara yo kubura ibitotsi ubashakashatsi muby’ubuzima buvuga ko nubwo waba ugerageza gusinzira ku kigero gihagije cyagwa se utajya ubura ibitotsi,umuntu wese urengeje imyaka 70 yamavuko aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara yo kubura ibitotsi (Somonia).
Abantu benshi babura ibitotsi mu bice bitandukanye, benshi badakunze kwitaho, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ababura ibitotsi bicuye cyangwa ukabibona bugiye gucya akenshi biba atari ndwara gusa ngo iyo bibaye igihe kirekire biba uburwayi.

Uburyo wowe ubwawe ushobora gukoresha kugirango urwanye ibyo bibazo byo kubura ibitotsi.

  Kuba ahantu hanogeye ubuzima bwawe
  Gukora imyitozo ngororamubiri iruhura umubiri n’intekerezo, mu buryo bushoboka bwose
  Uburiri uryamaho bugomba kuba bushashe ku buryo umutwe werekera mu majyaruguru y’isi naho ibirenge bikerekera mu majyepfo y’isi, kugira ngo umubiri ube uri mu cyerekezo kimwe n’icy’umuyaga wo mu kirere mwiza utabangamiye ubuzima.
  Amabara y’amarangi asize mu nzu kunkuta, ashobora kuba intandaro. Agomba kuba amabara atarabagiranacyane, nk’icyatsi, umweru, irya beje, ubururu.
  Urumuri rw’itara ryo mu cyumba kiryamwamo rube rworoheje kandi rutwikiriwe n’ikindi kintu kibonerana ariko kandi ukarizimya mbere yuko uryama, ndetse no kwirinda gukoresha cyangwa kureba ibikoresho bifite urumuri rwinshi mbere yuko uryama byibura mbereho iminota 30
Mu buzima bwa buri munsi abantu batari bake bakunze guhura n’ibi bibazo byo kudasinzira neza cyagwa bikana bura burundu

Ibindi bitera iyi ndwara yiswe “Insomnia” birimo impamvu zikomoka mu mitekerereze ya muntu iterwa n’ihungabana ry’ubwonko kubera ibyo umuntu aba yarahuye nabyo, agahinda gakabije, umunaniro ukabije, guhangayikira ubuzima bw’ejo hazaza ndetse n’ikawa ikabije kuba nyinshi nayo ishobora kuba intandaro y’iyi ndwara n’ibindi.
Indwara yo kubura ibitotsi kandi ishobora gutera izindi ndwara zirimo nk’umutima n’izindi zishobora kuririra ku mikorere mibi y’ubwonko.
Ibindi byo gukora ngo wirinde iyi ndwara
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu gihe cyose usinzira amasaha ari hasi ya 7 uba uri kwitera ibi bazo by’ubwoko iva kuku naniza ubwonko.
Ni byiza kandi gufata ifunguro ritaremerera igifu mbere yo kuryama,kwirinda kunywa ibi tuma ubwonko budakora neza birimo ikawa nyinshi,ibiyobya bwenge birengeje urugero , irinde kunywa ibintu birimo amasukari menshi .
Abahanga bavuga ko kunywa amazi menshi mu gihe cyegereye icyo kuryamiraho nabyo atari byiza kuko bituma uza gukenera kubyuka hagati mu ijoro ngo wihagarike bityo kongera kubona ibitotsi bikaza kugorana.
Ni byiza gukaraba amazi ashyushye (akazuyazi) mbere yo kuryama, kunywa amata y’inshyushyu arimo ubuki nabyo biri mu byagufasha niba ugira ikibazo ibitotsi bike.
Ni byiza gukora sports byibura inshuro ziri hagati 3 -4 mu cyumweru ndetse ushobora no kugana abaganga binzobere mu by’ubwonko mu gihe ubona bikomeje kwiyongera.
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’ibibazo byo kubura ibitotsi ?
Ni byiza kwirinda izo ndwara kuko bishoboka, Gusa birashoboka ko waba waratangiye kubona ibimenyetso twavuze haruguru. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha gutandukana n’ibura rya zimwe mu ntungamubiri nkenerwa
Muri Horaho life tubafitiye I-shine nziza cyane ifasha kongera kubona ibitotsi, na Ginkgo biloba ifasha mu mikorere y’umutwe n’ubwonko by’umwihariko, tubafitiye n’izindi nyunganiramirire nyinshi.
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp)ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo