Horaho Clinic
Banner

Menya bimwe mu bimenyetso bica amarenga y’uko umuntu ashobora kuba arwaye cgangwa yarwara Kanseri mu gice cy’umubiri ruraka.

Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira. Ikindi nuko kanseri ari indwara igaragaza ibimenyetso igeze ku ntera yo hejuru. Kanseri irimu ndwara zitandura ariko zikaba zihitana abantu benshi, kuko imibare iheruka igaragazako kugeza ubu ubwandu bushya bwa kanseri bugera kuri miliyoni 20 naho abantu miliyoni 10 baka bicwa nayo. Kandi abahanga bavugako ntagikozwe mu kwirinda ibitera kanseri mu myaka 20 iri imbere iyo mibare tuvuze harugura izazamuka ku kigero cya 60 ku ijana.
1. Kugira bagiteri yitwa H.Pylori mu gifu.
Helicobacter Pylori ni ubwoko bwa bagiteri bukunze kuba mu gifu kandi buzahaza cyane umuntu uyifite kuko butuma umuntu abura ubushake bwo kurya ndetse ntabashe no kwinjiza intungamubir zihagije mu mubiri ndetse bamwe bikabatera kunanuka mugihe bayifite. Nayo iyo itinze kugaragara ngo ufate imiti, byongera ibyago byinshi bwa kanseri y’igifu.
2. Inkorora idakira
Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, cyagaragaje ko 50 ku ijana by’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri. “By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa,kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha
3. Kwituma bidasanzwe.
Impuguke mu buvuzi bwa kanseri zivuga ko impinduka mu kwituma mu buryo budasanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’urura runini.
“ iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga”.
4. Inkari zihindagurika
Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cy’indwara isanzwe yo mu miyoboro y’inkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga”.
5. Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko
Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y ;umura “Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya kanseri, ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera : kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore”.
6. Guhinduka k’uruhu.
Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.
7. Igisebe kidakira
Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze.
8. Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye
Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri ya Prostate.
9. Kunanuka mu buryo budasobanutse
Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro, ariko ukaba utazi impamvu iri gutera gutakaza ibiro habe no kuba ufite indi mihangayiko iyo ariyo yose.
10. Igishyuti cyangwa kubyimbagatana byizanye.
Igihe cyose umuntu agize igishyuti/ikibyimba ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira uturemangingo two ku ruhu. “nk’urugero akabyimba mu gatuza gakunda kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere ku abadamu.

Inama twagira abantu bashaka kwirinda kanseri ni izi zikurikira ;

 Gukora imyitozo ngororamubiri,
 Kwirinda itabi,
 Kurya indyo yuzuye kandi iboneye
 Kugirira isuku ibiribwa ukoresha amazi asukuye,
 Kugerageza kuringaniza ibiro (Kugira ibiro bikwiriye),
 Kugabanya inzoga, ndetse no
 Guhora twisuzumisha kanseri kugirango ninagaragara ukurikiranwe hakiri kare.

Ni byiza kwirinda, Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara.
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo gukura neza., kandi igatuma Kanseri idakura ngo ikwirakwire mu mubiri, ikindi kandi ikayigabanyiriza ubukana. Muri iyo miti twavugamo nka : Ginseng, A-Power, Ganoderma, Aloe-Vera, na Spirulina. Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uwukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo