Horaho Clinic
Banner

Menya byinshi ku mikorere y’ibihaha ndetse n’uburyo wabungabunga ubuzima bwiza bwabyo.

Ibihaha ni byo bituma umubiri ubasha kwakira umwuka mwiza uwufasha gukora neza no guhumeka umwuka wa oxygène, ndetse bigafasha n’umubiri mu mikorere myiza yawo. Si ibyo gusa, kuko ibihaha bifite akandi kamaro karenze ako, kuko bikora umurimo wo kuyungurura uburozi n’ibindi bintu byakwangiza umubiri biwinjiramo binyuze mu myanya y’ubuhumekero.
Ibihaha, kimwe n’izindi ngingo zigize ubuzima bwa muntu nk’umutima n’impyiko, bihura n’indwara nyinshi n’ibindi bibazo binyuranye, ibyo byose bigatuma imikorere yabyo niy’umubiri itagenda neza muri rusange.
Ese uzi uko wabungabunga ubuzima bw’ibihaha byawe ?
Kugira ngo ibihaha bikore neza kandi birindwe, umuntu agomba kumenya kwita ku mirire ye, kubikoresha cyane, nko gukora siporo ku kigero gihagije, gusukura aho uba (Kwirinda ivumbi aho uba), kwirinda imyuka ihumanya ikirere nk’imyotsi.
  Kurinda ibihaha
Kwirinda kunywa itabi, kwirinda guhumeka imyuka yo mu kirere yanduye, kwivuza indwara zo mu buhumekero, gukingura amadirishya n’imiryango byibuze mu gihe cy’iminota 20 ku munsi kugira ngo hinjire umwuka mwiza ndetse no gusukura kenshi aho uba urwanya ivumbi.
Ni byiza kwambara agapfukamunwa mu gihe urimo gukora imirimo yatuma uhura n’ibihumanya ibihaha (gukubura ahari imikungungu cyangwa ivumbi, mu gihe urimo gukoresha imiti isukura irimo ibihumanya,…)
  Kubikoresha
Gukora imyitozo ngororamubiri no kugenda kenshi ukoresheje amaguru ariko wihuta kugirango wahagire maze imiyoboro icamo umwuka ifunguke neza, kugenda ku igare mu gihe cy’iminota 30 byibura.
  Kwita ku mafunguro ufata.
  Ibishyimbo
Mu bishyimbo harimo intungamubiri zinyuranye zituma biba ifunguro ry’ingenzi. Muri izo ntungamubiri iy’ingenzi ku buzima bw’ibihaha ni vitamini B9 (folate cyangwa folic acid). Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi vitamini ifasha umubiri guhangana na COPD (Chronic Obstructive Pulmonary Disease), iyi ikaba indwara ya karande yangiza ibihaha cyane, igafunga inzira zinyuramo umwuka, bigatuma guhumeka bigorana.
- Ifi za salmon
Izi fi zikungahaye ku mavuta meza yitwa Omega-3, ibi bizwiho kurwanya kubyimbirwa (Inflammation) mu mubiri, by’umwihariko ku bihaha.
Asima ni imwe mu ndwara zo kubyimbirwa kw’ibihaha, kandi mbi cyane. Rero kuba iyi Omega-3 ifasha mu guhangana no kubyimbirwa bituma ibyo ibonekamo biba ibyo kurya byiza mu guhangana na yo no kurinda ko ihora igaruka. Ahandi iyi Omega-3 iboneka ni mu bunyobwa.
- Inkeri
Inkeri zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi harimo vitamini E, polyphenols, ibirwanya uburozi mu mubiri na anthocyanins. Ibi byose bizwiho kurwanya kanseri zinyuranye bityo bikaba bituma inkeri zifasha mu gutuma ibihaha bitarwara kanseri bikanabirinda indwara zabifata ziterwa na mikorobi.
- Tangawizi
Iki kirungo kiri mu biza ku mwanya wa mbere mu gufasha imikorere myiza y’ibihaha. Impamvu nyamukuru ni uko tangawizi ifite ingufu zo gusohora imyanda mu nzira z’ubuhumekero. Iyi myanda ni yo itera ibibazo mu bihaha byanatera kanseri. Gukoresha tangawizi birwanya kubyimbirwa na kanseri byo mu bihaha.
- Tungurusumu
Tungurusumu ifite byinshi itumariye gusa icy’ingenzi ni uko ituma umubiri w’umuntu hari ‘enzyme’ ukora. Iyo enzyme ikaba ifasha umubiri n’ibihaha gusohora imyanda n’ibitera kanseri biri mu bihaha bizwi nka Free-Radicals. Ibi bituma Tungurusumu iba ingenzi mu kubisukura no gukuramo ibitera kanseri.
- Karoti
Muri zo dusangamo carotenoids, zizwiho guhangana na kanseri y’ibihaha. Kugirango uzibone zihagije bisaba ko karoti uzihekenya aho kuziteka. Gusa n’iyo waziteka wakwirinda kuzikaranga bityo ibyiza byazo bikakugeraho uko bingana.
- Amapera
Imbuto n’imboga bikize kuri vitamini C ntibirinda kanseri gusa ahubwo binafite ubushobozi bwo guhangana na virusi, bikaba rero bizwiho by’umwihariko guhangana n’umusonga, indwara y’ibihaha yibasira cyane abana bari munsi y’imyaka 5.
- Pome
Mu gihe izindi mbuto ari nziza mu kurinda umubiri kuko zifitemo vitamini C ituma ubwirinzi bw’umubiri bukomera, pome zo zikize ku bisukura umubiri hamwe na fibre. Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya pomme bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero, ndetse bavuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga.
Ni byiza kubungabunga ubuzima bw’ibihaha, Gusa birashoboka ko waba uri kumva bidakora neza, cyangwa ukaba wumva ushaka kwirinda indwara zitandukanye zifata ibihaha.
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha imyanya inyuramo umwuka gukora neza, bikayirinda kubyimba ndetse bikanarinda ikorwa rya mucus nyinshi zifunga imyanya y’umwuka ndetse bikanatera imikorere mibi y’ibihaha. Muri iyo miti twavugamo nka :Kudding plus tea, Ganoderma plus Capsules, cordyceps plus capsule ,Garlic Oil softgel , Vitamin C tablets. Iyo yose nta ngaruka kandi igira kuko ikoze mu bimera by’umwimerere.
Uramutse ushaka kubungabunga no kuvura ibihaha, ukaba ukeneye imiti twavuze harugura, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp)
ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa You Tube channel Horaho Life Rwanda.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo