Horaho Clinic
Banner

MENYA NEZA AKAMARO K’UMUBIRIZI (Vernonia Amygdalina) N’UKO WAWUTEGURA- VIDEO

Umubirizi ni igiti gikunze kumera ahantu aho ari ho hose. Gikunze kugira uburebure kuva kuri metero 3 kugera ku 8, kandi gikura vuba.
Ijambo ry’Imana mu Itangiriro igice cya 1 umurongo wa 12 haravugango “Ubutaka bumeza ubwatsi,ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo. Imana ibonako ari byiza.” Muri ibyo bimera rero harimo n’umubirizi. Yaba umubirizi cyangwa ibindi bimera, Imana yabiremye k’umunsi wa gatatu, ibirema mbere yuko irema umuntu kugirango azabisange ku isi atangire abikoreshe.
Twakuze ahantu henshi tubona ari icyimera cyasekurwaga cyangwa cyikavugutirwa inka n’amatungo muri rusanze.
Mu Rwanda ntago kunywa umubirizi biraba umuco cyane, ariko ufite akamaro gakomeye cyane k’ubuzima bwa muntu.
Mu bihugu bya Afrika y’uburengerazuba nko muri Nigeria, Cameroun, Guinée Équatoriale, muri Gabon n’ahandi muri ibyo bice, umubirizi uhingwa nk’imboga kuko iyo ukuze basoroma amababi yawo bakayateka nk’imboga, zifite akamaro kanini cyane mu mibiri yabo.

Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje reka turebere hamwe zimwe mu ntungamubiri ziba mu mubirizi, kandi zikaba ari ingirakamaro mu mubiri.
Mu magarama 100 y’umubirizi, dusangamwo ;
- Amazi=82,6g
  Énergie=218kj(52Kcal)
  Ibyubakumubiri=5,2g
  Ibinyamavuta=0.4 g
  Ibiterimbaraga=10g
  Intungamubiri ndodo (fibres)=1,5g
  Calicium=145mg
  Potassium=67mg
  Ubutare (fer)=5mg
  Vitamin C =51mg

Ikindi kandi nuko bitewe n’imyungungugu myinshi iba mu mubirizi hamwe na antioxidants, umubirizi ufite ubushobozi bwinshi bwo kurinda kanseri ku kigero cyo hejuru.

Uko bawutegura :

1. Kuwunywa nk’ikinyobwa wasekuye amababi ugashiramwo amazi makeya.
Dose : Unywa itasi 3 ku munsi : mu gitondo, saa sita na nimugoroba umaze kurya.
2. Kwinika amababi amasaha 3-4 hanyuma ukayateka ugakora n’isosi.
3. Guteka ibishishwa by’imizi y’umubirizi, ukajya ubinywa nk’icyayi.
4. Guteka amababi ukayafungura nk’imboga.

Indwara ushobora kuvura :
  Utuma amara akora neza, bigatuma umuntu atigera arwara kugugarara (constipation).
  Ukiza indwara z’umwijima (Hépatite B na C).
  Urinda umuntu kurwara indwara nka ; artériosclérose, na thrombose.
  Uvura kandi ukarinda indwara ya Diyabete.
  Ukura uburozi mu mubiri kandi ugatuma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa.
  Ufasha abadamu kubyara neza, ibise bikihuta kandi ubuza no kuribwa mu nda ku bagore bibarutse.
  Urinda kandi ukanavura Cancer y’amabere ku bagore n’abakobwa. Urinda ukanavura ndetse ukanabungabunga ubuzima bwa Prostate ku gitsina gabo.
  Amazi y’ibibabi by’umubirizi nyuma yo kuwuvuguta, bayogesha ibikomere bigatuma bikira vuba.
  Umubirizi uvura inkorora, kumeneka umutwe, kugira impumuro mbi mu kanwa, inzoka zo mu nda, allergie, bilharziose, no gucibwamwo.
  Guhekenya utubabi twawo bikiza indwara z’amenyo : "caries dentaires".
  Uvura indwara zifata imyanya yo mubuhumekero, ndetse na goutte.
N.B : Kubera ubumara 2 buboneka mu mubirizi : Vernodaline na Vernomygdine, si byiza kunywa mwinshi kuko bishobora gutera ibibazo umubiri.

Gana aho HORAHO Life ikorera tuguhe izindi inama ku buzima utandukane n’ibibazo, k’ubuzima bwawe bwa buri munsi.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo