Horaho Clinic
Banner

Menya indwara ya Sinezite (sinusitis) yibasiye abatari bake

Menya indwara ya Sinezite (sinusitis) yibasiye abatari bake

Sinezite ni indwara iterwa no kuziba ndetse no kwangirika k’udusabo tubika umwuka two mu gihanga, ibi bikaba biterwa n’imyanda ituruka mu kanwa, guhumeka umwuka wanduye, udukoko twa bagiteri duturuka ku matungo ,inyamaswa n’ibindi.

Kandi bakomeza bavuga ko Iterwa no Kubyimba, kuziba cyangwa se kuzurirana ku ku ibisukika (liquides) kwa turiya dusaho bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo : umwanda wo mu kanwa, bagiteri ziturutse ahantu hanyuranye, guhumeka umwuka w’ikirere cyanduye, kwegerana n’inyamaswa cyane, n’ibindi mpamvu zinyuranye. Umurwayi aremba cyane cyane iyo hari ubukonje bwinshi, cyangwa umuyaga.

Ni bande bugarijwe ?

Abantu bose bashobora gufatwa n’iyi ndwara, bikaba akarusho ku banywi b’itabi n’abafite ubundi burwayi bw’imyanya y’ubuhumekero nk’igituntu na asima. Abantu batuye ahantu hari ikirere cyirimo umwanda mwinshi nabo baba bugarijwe. Imiti imwe n’imwe nayo ishobora kongera ibyago ; urugero rutangwa ni aspirine.

Ese wakora iki ngo wirinde Sinezite :

• Kwirinda kwegerana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo

• Kugerageza kwirinda guhumeka umwuka mubi.

• Kwirinda imbeho n’ubukonje bwinshi kuko bwatuma uremba mu gihe wafashwe na sinesite.

• Kwirinda gutura ahantu hari inganda cyangwa se ibindi bintu bihumanya umwuka duhumeka.

• Kugira isuku yaba iy’ibiribwa, iyahantu tuba, n’iy’amazi tunywa.

Ese iyi ndwara iravurwa igakira ?

Aba bahanga bakaba basoza bagira inama abantu yo kugana muganga mu gihe bafashwe na sinezite kugira ngo babashe kuvurwa hakiri kare.
Aha ngo Sinezite ivurwa hifashishijwe amazi, aho muganga asukura neza udusabo twanduye, cyangwa se akifashisha amazi yabugenewe anyuzwa mu miti nayo inyuzwa mu mazuru. Iyo bibaye ngombwa sinesite baranazibaga.

Hakaba rero hari imiti y’umwimerere mu guhashya no guhangana n’iyi ndwara,muri iyi miti twavugamo nka Cordyceps plus capsule,Kudding plus tea na Ganoderma plus tea.

Iyi miti ; ni imiti yizewe kurwego mpuzamahanga kuko yakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwa muntu ndetse n’imirire ikaba ikoze mu bimera ijana ku ijana .Nta mpungenge rero ugomba kugira wowe ufite ubu burwayi bwa Asima.Tugane tugufashe

Ifoto :https://medlineplus.gov/ency/article/000647.htm
Pt Ndorimana Jean Denys /Horahoclinc.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo