Ni kenshi umuntu ubyibushye cyane cyane abagabo bafite umubyibuho ukabije ku gice cy’inda,anyura ku bantu ukumva baramusetse bavuga ngo ziriya ni inzoka zibyimbye muri iriya nda, nyamara nubwo baba batamupimye ngo barebe niba ari byo, burya inzoka zo mu nda ziri mu bintu bitera umubyibuho ukabije.Akenshi iyo umuntu arwaye mu nda duhita twiyumvisha ko ubwo yatumbye, ari kuribwa se, cyangwa yagize impiswi. Nanone duhita dutekereza kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye. Ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.
Muri iyi nkuru tugiye kureba uko inzoka zo mu nda ndetse n’izindi ndiririzi na Mikorobe zishobora gutera umubyibuho ukabije.
Uko bigenda
“Iyo umuntu afite inzoka zo mu nda,indiririzi,bagiteri ndetse na za mikobe ,izi zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa ry’ibiryo ( hashobora kuba mu muhogo,mu gifu cyangwa mu mara). Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse. Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye. Iyo rero umuntu afite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye umusemburo mwinshi witwa cortisol (uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri). Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.”
Wamenya gute ko ufite inzoka,indiririzi ndetse na Mikorobe mu nda ?
Nubwo ushobora kumva ibimenyetso bimwe na bimwe ugatekereza ko ufite ikibazo runaka, ariko kwa muganga honyine niho bemeza niba ufite inzoka zo mu nda cyangwa izindi mikorobe nyuma yo gukora ibizamini byaba iby’amaraso cyangwa umusarane. Nuramuka ubonye ibi bimenyetso bikurikira, uzihutire kugana kwa Muganga.
Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho (ikirungurira, kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba, ibyuka mu nda, …)
Umunabi, kwiheba no kwigunga.
Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata.
Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka.
Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo,…)
Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa cyane uri mu mihango
Umunaniro
Gutonekara mu ngingo
Ubufasha
Iyo wumvise bimwe mu bimenyetso twabonye haruguru, harimo no kubyibuha utazi impamvu,wihutira kugana kwa muganga bakagupima bakareba niba nta nzoka zo mu nda waba ufite. Iyo basanze uzifite uhabwa imiti.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ivura inzoka zo mu nda ndetse ikagufasha no kugabanya umubyibuho ?
Niba ufite ibi bibazo by’inzoka zo mu nda ndetse n’umubyibuho ukabije,ubu hari imiti myimerere ikozwe mu bimera yica za nzoka zo mu nda n’izindi mikorobe zitandukanye, hari n’indi miti igufasha kugabanya umubyibuho ukabije waba ufite. Iyi miti irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration) ndetse ikaba itagira ingaruka ku muntu wayikoresheje. Muri yo twavugamo nka : Parshield capsule,Intestine cleansing tea, garlic oil softgel , Proslim Tea,Lipid care tea,……
Aho wabona ubu bufasha
Uramutse ukeneye ubu bufasha, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura, muri etaji ya 3, umuryango wa 302 na 301. Wanaduhamagara kuri 0788698813/0785031649. ndetse Wanabasura ku rubauga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo