Kwituma impatwe ni ikibazo kiba ku bantu bose ndetse ntigisiga n’abana bato ari byo byitwa kugomera. Nubwo abantu bajya babyitiranya, ntabwo kutituma ari kimwe no kwituma impatwe. amakuru dukesha umutihealth atugaragariza ko ;
Havugwa ko umuntu ari kwituma impatwe iyo agize ubushake bwo kujya kwituma (gukubwa) yagera ku musarane kwituma bikanga ari naho rimwe na rimwe hashobora kuviramo kumurika (kuzana amagara, kuzana umwoyo) kubera kwikanira cyane ngo umwanda usohoke. Ndetse iyo bikomeje hashobora no kuviramo kurwara indwara ya hemorrhoid irangwa no kubyimba mu mwoyo imbere cyangwa hazengurutse umwoyo, inyuma.
Kwituma impatwe birababaza
Kwituma impatwe biterwa n’iki
Muri rusange kwituma impatwe biterwa nuko umwanda usohoka ukomeye cyane bityo gusohoka bikagorana. Kuba umwanda rero usohoka ukomeye cyane biterwa n’impamvu zinyuranye nkuko tugiye kubibona.
1) Kuba mu byo urya nta fibre na nke zirimo
Ibyo kurya bitarimo fibre ni ibyo kurya bidakomoka ku bimera muri rusange. Ibyo byo kurya ahanini twavuga inyama, fromage, ibinyamavuta n’amagi. Kubirya byonyine bituma umubiri ubura fibre.
2) Kudakora
Ku bantu batagira icyo bakora, bahora bicaye cyangwa baryamye aha twavuga abarwayi, abageze mu zabukuru, cyangwa abatagira icyo bakora birirwa biyicariye cyangwa baryamye, ibyago byo kurwara impatwe biriyongera. Ibi biterwa nuko imikorere y’imibiri yabo ihinduka.
3) Imiti
Ku bantu bafata imiti imwe n’imwe igihe kirekire nabo ibyago biriyongera. Iyo miti twavuga
• Imiti ivura uburibwe bukabije cyane izwi nka opioids. Muri yo twavuga codeine, oxycodone, tramadol na hydromorphone
• Imiti ivura depression nka amitriptyline na imipramine
• Imiti y’igicuri nka phenytoin na carbamazepine
• Ibinini byongera ubutare mu mubiri nka fefol na fercefol
• Imwe mu miti y’umuvuduko w’amaraso nka Carbamazepine (Tegretol) na Nifedipine
• Imiti y’igifu irimo aluminium
• Imiti isohora amazi mu mubiri nka Hydrochlorothiazide
4) Amata
Nubwo hari bamwe atera impiswi, ariko hari n’abanywa amata agatuma bituma impatwe.
5) Kuba utwite
Kuba utwite bituma imikorere mu mubiri ihinduka ndetse uko inda ikura umura ugenda ubyiga amara bigatuma igogorwa ritinda mu mara.
6) Izabukuru
Uko dusaza niko imikorere y’umubiri igenda icika ingufu ndetse n’imikaya yo mu rwungano ngogozi nayo icika intege
7) Guhindura ibyo umenyereye
Kenshi bikunze kuba ku bantu bahinduye aho babaga cyangwa bakoze urugendo rurerure. Usanga amasaha yo kurya ahinduka ndetse ni byinshi bihinduka bigira ingaruka mu mikorere y’umubiri.
8) Gukoresha cyane imiti itera kwituma
Hafi ya twese tuzi ko tugomba kwituma byibuze rimwe ku munsi, nyamara ibi si byo. Ushobora no kumara iminsi 2 utituma ntibube ari uburwayi.
Abenshi rero iyo babonye batituma bahita bafata imiti ituma bituma. Iyo rero umubiri umaze kuyimenyera ntiwakituma utayikoresheje, bityo waba utayikoresheje ukituma impatwe.
9) Gutinda kujya kwituma
Ushobora kubura aho wituma, cyangwa ukaba uri mu buryo butakwemerera kujyayo bityo uko utinda bikarushaho gukomera. By’umwihariko ku bana, iyo wamutoje kujya kwituma kuri pot akiri muto, atayibonye ntiyakituma.
10) Kutanywa amazi
Nubwo kunywa amazi wamaze kurwara ntacyo bitanga, ariko kubaho utanywa amazi bituma amara akamura amazi mu biri busohoke bigasigara bikomeye cyane.
11) Indwara zo mu mara
Kurwara mu mara ibibyimba cyangwa kuba amara adakora neza bishobora gutuma ibiryo bitindamo cyane.
12) Indwara zimwe
Indwara zitera imikorere idasanzwe mu mubiri nazo zishobora gutera iki kibazo. Muri zo twavuga diyabete, kugira impanuka y’umugongo, indwra yo gususumira ifata abasaza, imikorere mibi ya thyroid, na kanseri.
Bivurwa bite
• Ifunguro rikize kuri fibre niryo riza ku isonga. Iryo funguro riba rigizwe n’imboga zinyuranye nk’intoryi, poivron, amashu, imbuto nk’ibinyomoro, amacunga, ipapayi n’inanasi ; hamwe n’impeke zuzuye aho twavuga ingano n’umuceri bitanyuze mu ruganda
• Kunywa amazi ahagije ku munsi kandi buri munsi nabyo bifasha mu mikorere myiza y’urwungano ngogozi. Biba byiza iyo uyanywa ari akazuyazi buri gitondo
• Ubuki buri mu mazi y’akazuyazi mbere yo kugira ikindi ushyira mu nda
• Kunywa amazi arimo indimu mbere yo kuryama, byaba byiza akaba ari akazuyazi.
• Gukora siporo. Ibi ahanini bireba abakuze kimwe n’abatagira icyo bakora bakamara igihe kinini bicaye cyangwa baryamye. Siporo nziza ni ukwiruka, gukora pompage na abdomino, kunyonga igare no koga.
Mu rwanda ubu habonetse inyunganiramirire ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,kandi ikozwe mu bimera, ifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye ku isi,twavugamo nka FDA (Food and Drug Administration) n’ibindi.ikaba ivura kandi ikanarinda impatwe (constipation).Nta mpungenge rero kuko nta ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje.
MURUYO MITI TWAVUGAMO NKA : INTESTINE CLEANSING TEA,MEAL CELLULOSE TABLETS,CHITOSAN CAPSULES,KUDDING PLUS TEA
icyayi cya intestine cleansing tea
Aho wadusanga
Uramutse udukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
Ibitekerezo