Horaho Clinic
Banner

DORE IBIRIBWA BYAGUFASHA KONGERERA UMUBIRI WAWE UBUDAHANGARWA. (Abasirikare b’umubiri)

Ese ubudahangarwa bw’umubiri ni iki ?

Iyo tuvuze ubudahangarwa bw’umubiri cyangwa abasirikare b’umubiri tuba tuvuze insoro zera (globules blancs/white blood cells) zifasha umubiri wacu guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.Iyo izi nsoro cyangwa se aba basirikare zagabanyutse nibwo bushobora gutera umubiri wacu kwibasirwa n’indwara kuko ingufu zo guhangana ziba zagabanutse.

Ese wari uzi ko hari imboga n’imbuto wakwibandaho mu mirire kugira ngo ubudahangarwa bwawe bwiyongere ?

Ipapayi

Buriya mu ipapayi imwe, usangamo 224% za vitamini C ukeneye ku munsi. Iyi vitamini izwiho kurwanya indwara ziterwa na mikorobi, kongerera ingufu umubiri, by’umwihariko kurwanya inkorora n’ibicurane.

Ubunyobwa

Iyo tuvuga ubwirinzi, ntitwibagirwa vitamini E. Ubunyobwa rero mu bwoko bwabwo bunyuranye bukungahaye kuri iyi vitamin. Icyiza cyayo nuko yo ibikika mu mubiri, bityo ntibisaba ko warya ubunyobwa buri munsi. Kuko ibaye nyinshi nabyo si byiza. Kuburya 2 cyangwa 3 mu cyumweru birahagije.

Epinard

Izi ni imboga ziboneka henshi gusa benshi bazikoresha mu isombe. Zikize na zo kuri vitamin C. Zinakize kandi kuri beta-carotene, yongera ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi. Kuziteka ntizishye cyane bituma vitamin A igumamo ahubwo bikagabanya oxalic acid. Ni imboga nziza kandi ku mwana uri kwiga kurya kuko ibibabi byazo nta dutsi dukomeye tubamo bityo bikoroshya igogorwa, no kuzisya cyangwa kuzinomba bikoroha.

Tangawizi

Iki kirungo gikoreshwa akenshi mu cyayi, inafasha guhangana n’inkorora. Tangawizi rero ikize kuri vitamin C, kandi inarimo capsaicin, izwiho guhangana n’uburibwe bwa karande nk’ubukomoka ku mpanuka cyangwa kanseri.Kuyikoresha bituma ubwo buribwe bugabanuka,bikanatuma ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera.
Tungurusumu

Ubu ahantu henshi basigaye bakoresha tungurusumu ku byo kurya. Kuba tungurusumu yongera ingufu z’abasirikare b’umubiri biva ku kuba ikize kuri allicin, ikinyabutabire kirimo sulfur/soufre. By’umwihariko, tungurusumu ikaba izwiho guhangana n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Poivron

Poivron cyane cyane izitukura zifite vitamin C ikubye kabiri iboneka mu ndimu cyangwa amacunga. Kuzirya si ukuzikaranga, ushobora kuzikatira ku byo kurya bihiye cyangwa ukayishyira kuri salade. Aha twibutseko izi poivron turya ari icyatsi burya ari iz’umutuku ziba zitarera neza. Kuzirya ari icyatsi ntacyo bihindura ku kamaro.

Ibyo kurya byo mu bwoko bwa citron.

Ibi birimo indimu, icunga na mandarine.Izi mbuto zikungahaye kuri vitamini C kandi izwiho kongera ubwinshi bw’insoro zera. Kuko umubiri wacu utabasha gukora iyi vitamini cyangwa ngo uyibike, bisaba ko buri munsi turya ibyo ibonekamo.

Ese wari uzi ko habonetse imiti n’inyunganiramirire ku bantu bafite ubudahangarwa buri hasi ?

Ni byiza ko abantu basobanukirwa n’ibyo kurya byabafasha kuzamura ubudahangarwa,gusa ushobora kubirya nabi,cyangwa igogorwa ryabyo ntirikorwe neza bigatuma umubiri utabonamo ibikenewe.Ubu rero habonetse imiti myimerere ndetse n’inyunganiramirire zikungahaye cyane ku ntungamubiri zifite ububasha bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.Muri zo twavugamo nka
Vitamin C tablets,Multivitamin capsule,A-power capsules,Ginseng Rh Capsules,……,
ku bantu bafite ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA,umuti nka A-power capsules,uzamura abasirikare cyane.Iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire,irizewe ku rwego mpuzamahanga,kuko ibifitiye n’ibyemezo mpuzamahanga bitangwa n’ikigo nka FDA (Food and Drug Administration).
Ikozwe mu bimera,nta ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje.
Aho wayibona
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo