Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ko wakwirinda Malaria ukoresheje umuti mwimwerere ?

Uko ibihe bigenda bihinduka,hagenda hatera indwara zitandukanye,Malaria iri mu ndwara zikunze kwubasira abatari bacye,mu buryo bumenyerewe bwo kuyirinda harimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti,gutema ibihuru biri hafi y’urugo,gusiba ibinogo imibu yakwihishamo ndetse no gufunga amadirishya kare ngo imibu itinjira,nyamara ubu hari ubundi buryo wakwirinda malaria ukoresheje umuti w ;umwimerere utagira ingaruka ku buzima.Ese uwo muti ni uwuhe ?
Reka tubanze dusobanukirwe na Malaria

Ese Malaria ni iki ?

Malaria ni indwara ishegesha umubiri iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa ku bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium. Izi parasites ziragenda zigakwirakwira mu mubiri zinyuze mu mwijima, nuko zigatangira kwangiza uturemangingo dutukura tw’amaraso.

Ese iterwa n’iki ?

Malaria iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa anopheles, nuko ugakwirakwiza mu mubiri mikorobe za parazites za plasmodium. Umubu wa anopheles ni wo wonyine ushobora gukwirakwiza malariya.Ukunda kuba ahantu hari ubushyuhe buringaniye, ukarumana butangiye kugoroba na nijoro. Iyi mibu itera amagi yayo mu mazi, akaba ariho akurira, akavamo imibu yindi. Imibu y’ingore niyo ishaka ibiyitunga, aribyo amaraso kugira ngo ibashe kugaburira amagi. Iyo irumye umuntu imusigamo za plasmodium, nuko ukarwara malaria.

Ese Ibimenyetso bya malaria ni ibihe ?

Malaria ni indwara igenda izahaza umubiri gahoro gahoro, twavuga ko igabanyijemo ibice 2 ; iyoroheje ndetse n’iy’igikatu.
Dore bimwe mubimenyetso bikunze kugaragara cyane ;

  • Umuriro mwinshi
  • Kuribwa umutwe
  • Kuruka kimwe no kuzungera bishobora kuba ku bana bato
  • Kumva ufite imbeho ukaba wanatitira
  • Kubira ibyuya biherekejwe no kumva unaniwe cyane
    Malaria y’igikatu igaragazwa no kwangirika kw’ingingo z’umubiri. Iyi malariya yo irica iyo itavuwe hakiri kare.
    Ibimenyetso byayo ni :
     Umuriro no kugira imbeho
     Kuzungera cyane ku buryo ushobora no kwikubita hasi
     Kuva imyuna
     Guhumeka cyane no kubura umwuka
     Gutakaza ubwenge
     Umubiri utangira gusa umuhondo n’ibice bimwe byawo ntibibe bigikora neza.
     Kumva nta mbaraga mu mavi

Ese wari uzi uko hari umuti mwimerere wakuvura ukanakurinda Malaria ?

Kugeza ubu,Malaria ntigira urukingo,ubu rero habonetse umuti mwimerere uvura ndetse ukakurinda Maralia,kuburyo iyo uba ahantu cyane cyane hashyuha,haboneka imibu myinshi,ukoresha uyu muti bigatuma wirinda Malariya.Uyu muti mwimerere ukoze mu bimera,ukaba ufite ubuziranenge mpuzamhangaa butangwa n’ikigo giishinzwe kugenzura imiti n’inyunganiramirire (FDA).nta ngaruka ugira ku buzima bw’uwawukoresheje.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo