Kanseri y’ibere ni indwara ihitana umubare munini w’abatuye isi ahanini bitewe no gutinda kuyivuza dore ko itinda no kugaragaza ibimenyetso byayo ndetse n’ibigaragaye nyirabyo ntabyiteho cyane kuko bidakunze kubangama.Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore ariko kandi n’abagabo na bo bakaba bashobora kugira ibyago byo kuyirwara, nk’uko byatangajwe n’urubuga cancer.ca ari na rwo dukesha iyi nkuru.
Ese ni ibihe bimenyetso bigaragara ku ikubitiro ?
- Utubyimba duto mu ibere : Utu tuba ari utuntu duto tubyimbe ubasha kumva gusa ari uko ukoze ku ibere ariko tutaryana gusa kagenda gahindura ingano n’ibara kuri bamwe. Iki kikaba ari ikimenyetso gikunzwe kubonwa n’umurwayi ubwe bidasabye ubundi bumenyi bwa muganga.
- Impinduka mu ibere : Ibere rishobora guhindura ibara, ingano, imiterere n’ibindi bitandukanye. Rishobora gushyuha cyane ndetse rikaryana hejuru ku buryo wumva ushaka kurishimagura.
- Impinduka ku imoko : Imoko y’ibere ry’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya kanseri itangira kugenda isubira inyuma, mbese igatangira gutebera mu ibere.
Hari n’ibimenyetso bishobora kugaragara bitinze,muri byo twavugamo nka :
• Kuribwa mu magufa, isesemi, gutakaza ubushake bwo kurya, gutakaza ibiro, kuribwa umutwe, kureba nabi ukajya ubona ibintu byose byikubye 2, intege nke mu mitsi, amazi menshi yireka hafi y’ibihaha.
Tubibutse ko n’ubwo kanseri y’ibere ikunze kugaragara cyane ku bagore, ari indwara n’abagabo bashobora kurwara bityo na bo bakaba basabwa kutirengagiza bene ibi bimenyetso mu gihe bibabayeho.
Ese ni bande bafite ibyago byinshi byo kuba bayirwara ?
o Iyo umuntu ashaje,ibyago byo kuyirwara bigenda byikuba 2 uko imyaka 10 ishira
o Habaye hari umuvukanyi/umuvandimwe wigeze kuyirwara nawe ushobora kuyirwara
o Ushobora kurwara Kanseri y’ibere kandi iyo utigeze ubyara cyangwa warabyaye urengeje imyaka 30
o Ishobora guterwa no kuboneka vuba kw’imihango ya mbere cyangwa gucura utinze nyuma y’imyaka 55
o Kuba warigeze kugira uburwayi bw’amabere butari kanseri ,kubaho udakora siporo, kugira umubyibuho ukabije n’ibindi.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ihangana na kanseri y’ibere ?
Birashoboka ko waba ufite ubu burwayi,nyamara wenda ukaba warivuje byaranze,ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ivura kandi ikarinda kanseri y’ibere,ikindi kandi ni uko izamura ubudahangarwa bw’umubiri. Muri iyo miti twavugamo nka : A-power capsule, Ginseng Rh Capsule, Propolis plus capsule, Kudding plus tea….. Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Ibitekerezo