Horaho Clinic
Banner

MENYA UKO WASUKURA IMITSI IJYANA AMARASO MU MUBIRI N’ICYO WAKORESHA.

Muri iyi minsi,indwara z’umutima ziri kwiyongera cyane kandi zigahitana benshi,imwe mu mpamvu y’izi ndwara harimo kuziba kw’imijyana (arteries)  ; imijyana ni imitsi itwara amaraso agizwe n’ intungamubiri ndetse n’umwuka mwiza wa oxygen iyavana mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri.iyo mitsi ifite ubushobozi bwo kwiyoroshya no kwiyongera ubunini(Elasticity) bitewe n’amaraso ari guca mu miyoboro yatwo.Iyo ibinure cg urugimbu,( cholesterol ) kimwe n’ibindi bintu by’amavuta bibaye byinshi mu mubiri bibura aho bijya, nuko bigatangira kwiyomeka mu miyoboro y’imijyana, bikaba byayitera kuziba, ndetse no kugabanya amaraso acamo.

Iyo ibinure bibaye byinshi bigenda bifunga imiyoboro y’imijyana bityo amaraso
ntatambuke

Iyo amaraso aca mu mijyana (arteries) agabanutse bitera indwara yitwa atherosclerosis .Gufungana kw’imijyana bigenda biza gahoro gahoro bitewe akenshi n’ibyo turya (Inyama zitukura, amafiriti, mayonnaise, amavuta menshi,…….)

Ese ni ibihe byo kurya byagufasha gusukura iyi mitsi ?

Pomme Kurya pome imwe ku munsi ni ibanga ryo kugira imijyana isukuye neza no kurwanya indwara z’umutima. Ni ngombwa kurya imaze igihe gito isaruwe kandi.
Epinari (Spinach) : Ni isoko nziza ya nitric oxide, iha ubushobozi imijyana bwo kwirinda ibinure n’ibindi bishobora kwibikamo, ikazirinda gufungana ndetse no kuvura kw’amaraso, ibi byose bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Tungurusumu : izi nazo zifite ubushobozi bwo gusukura udutsi dutwara amaraso, zikize cyane mu bisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri (antioxidants) bifasha mu kwirinda indwara z’umutima no kuziba kw’imijyana.
Avoka : zikize cyane ku binure bifitiye akamaro umubiri n’izindi ntungamubiri zifasha mu kwikiza cholesterol mbi no kongera urugero rwa cholesterol nziza. Ugomba kurya byibuze igice cy’avoka buri munsi

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha gusukura imitsi yawe ?

Ni byiza ko abantu bamenya ibyo kurya byabarinda gufungana kw’imitsi y’amaraso,ariko ushobora kutabirira ku gihe, cyangwa se ntibitunganywe neza, ugasanga ntibigiriye akamaro umubiri.Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga, Ifasha gukura cholesterol mu mitsi y’amaraso ,ndetse ikanarinda ko yinjira mu mubiri,ikindi kandi irinda n’umutima kuba wakwangirika.Muri iyo miti twavugamo nka : Meal cellulose tablets, Kudding plus tea, chitosan capsule , Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo