Ni kenshi usanga umuntu atameze neza, wamubaza uko ameze akakubwira ati ndababara umutwe w’uruhande rumwe.Ubu ni uburwayi bushobora gufata abantu b’ingeri nyinshi,bukaba buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.
Ese Migraine ni iki ?
Umutwe w’uruhande rumwe cyangwa (Migraine) mu ndimi z’amahanga ni indwara yo kubabara umutwe uruhande rumwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe.Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye. Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye
Ese ni iki gitera umutwe w’uruhande rumwe ?
Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system) , n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Muri byo twavuga :
- Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
- Kudasinzira bihagije
- Stress ndetse n’umunaniro ukabije
- Urusaku rwinshi igihe kinini
- Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk ’ ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
- Kunywa inzoga ukarenza ukagira hangover
- Kutarya ugasonza cyane ndetse no kurira ku bihe bihindagurika
- Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi (essence) ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
- Ibyo kurya byo mu makopo ( aliment conserve)
- Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
- Guhangayika no kudatuza. N’ibindi……
Ese ni ibihe bimenyetso by’ubu burwayi ?
* Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
* Isesemi ishobora kujyana no kuruka
* Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri
* Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
* Kutihanganira urusaku
* Gusa ibimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu cyangwa se bitewe n’urwego ubu burwayi buriho.
Ese ni ibihe byo kurya byagufasha ?
Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro ya wa mutwe
Amafi akungahaye ku binure bya omega-3 . Nubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera irimo mercure nyinshi
Ikawa nubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi
Tangawizi nayo irafasha cyane.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha guhangana n’ubu burwayi ?
Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu burwayi,ariko ukanga ukaba ukunda kurwara uyu mutwe, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ifasha ubwonko gukora neza,igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikavura no kurwara umutwe. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule ,Soybean Lecithin Capsule,I shine capsule , Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
REBA VIDEO HANO
ESE NI GUTE WAKIRA UBURWAYI BW’UMUTWE W’URUHANDE RUMWE (MIGRAINE) || N’IKI GITERA UBU BURWAYI ?
Ibitekerezo