Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’IMPAMVU ZO KUBABARA MU MAVI N’UBUFASHA

Muri iki gihe abantu benshi usanga bataka ububabare mu ngingo cyane cyane mu mavi ; ukabona umuntu guhina mu mavi ni ingorane. ubu burwayi bwo kubabara mu mavi bushobora guterwa n’impamvu nyinshi kandi bushobora kwibasira ingeri nyinshi z’abantu ; yaba abagore, abagabo, abakuru cyangwa abato . Mu byukuri ububabare bwo mu mavi ntabwo ari indwara ahubwo ni ikimenyetso cy’uburwayi butandukanye ufite mu mavi.

Ese ubu bubabare bwaba buterwa n’iki ?

Ni byinshi bishobora gutera umuntu kubabara mu mavi ; ariko reka turebe bimwe muri byo :

  1. Kwangirika kw’ibice bigize amavi (injuries) ,wenda nk’igihe umuntu akoze impanuka, uduce dutandukanye tugize ivi dushobora kwangirika bityo bigatuma umuntu ababara mu mavi.
  2. Hari indwara zifata mu ngingo ; nka za rubagimpande, gute, n’izindi. Cyane cyane indwara zikunda gufata abageze mu za bukuru, izo zangiza ibice bitandukanye bigize ivi, kuburyo ivi ritangira ku kubabaza.
  3. Hari n’udukoko dushobora kwangiza ivi ibyo bigatuma nk’amavi abyimba,amazi aba mu mavi agashiramo,ugasanga urabara cyane.

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko amavi yawe atangiye kwangirika ?

  • Kubyimba
  • Kumva mu mavi haka umuriro
  • Amavi atangira gutukura ndetse wakoraho ukababara
  • Kubabara iyo uhina cyangwa urambura ivi
  • Gucika intege mu kuguru
  • Kunanirwa kugenda ukaba wagenda ucumbagira,n’ibindi……

Ese ni bande bakwibasirwa no kubabara mu mavi ?

Buri muntu wese yagira ibibazo by’amavi bitewe n’impamvu iba yabiteye,gusa hari abantu bashobora kwibasirwa cyane kurusha abandi.Muri bo twavuga nka :

 Abantu babyibushye cyane

 Abantu bafite ubumuga bw’ingingo cyane cyane ubw’amaguru,nk’abantu bafite amaguru atareshya

 Abantu badakora imyitozo ngorora mubiri.

 Abantu bigeze kugira ibibazo mu mavi

 Abageze mu za bukuru.

 Abantu bakora sport cyane

Ese wari uzi ko hari ubufasha ?

Ni kenshi uzasanga umutu arwaye indwara zo mu mavi, yarivuje bikanga cg se imiti ikamugiraho ingaruka zitandukanye, ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi),ikaba rero ifasha gusana ibyangiritse mu mavi ndetse ikakurinda gukomeza kwangirika kw’amavi. Muri yo twavugamo nka :

Joint health capsule

Calcium capsule,chitosan plus capsule, compound marrow powder………

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku mubiri kuko ikoze mu bimera.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo