Horaho Clinic
Banner

Ese warwanya gute ingaruka zo gucura k’umugore (Menopause) ?

Ese menopause ni iki ?

Gucura k’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama. Ni ibintu bisanzwe biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu. Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura kw’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.
Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa progesterone udahagije.Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro bikagera aho imihango igahagarara burundu.

Bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bageze mu gihe cyo gucura :

* Kumva ufite icyunzwe mu mubiri

* Kubira ibyuya cyane

* Kutabona ibitotsi

* Kugira umushiha (depression)

* Kugabanuka kw’inda ibyara

* Gucika intege

* Kuribwa umutwe

* Guhindurwa kw’imisatsi

* Guta ibiro

Ese ni izihe ngaruka ku mugore ugeze muri iki gihe cyo gucura ?

# Kurwaragurika indwara zitandukanye

# Koroha kw’amagufa bigenda byiyongera hamwe no gusaza iyo umugore acuze

# Kubaganuka kw’uruhago bituma umugore yihagarika cyane cyangwa inkari zikaba zanamucika (incontinece urinaire).

# Kugabanuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale)

# Kugabanuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.

Ese wari uzi ko hari ubufasha ?

Gucura cyangwa gusaza ni icyiciro cy’ubuzima umuntu wese agomba kunyuramo,gusa ntabwo umuntu akwiriye kumererwa nabi muri ubwo buzima.Ubu rero habonetse imiti y’umwimerer ikoze mu bimera kandi ikaba ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ifasha kurinda abagore cyane cyane abageze cyangwa bagiye kugera mu gucura.Ituma imisemburo ijya kuri gahunda,ikabarinda no kurwaragurika.Muri yo twavugamo nka :Soypower Capsule ,Royal jelly capsule ,……

Iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.
Aho wazibona uramutse uzikeneye
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA , muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo